AmakuruImikino

APR FC irashyikirizwa cya gikombe cyayo kuri uyu wa gatanu

Ikipe ya APR FC yegukanye igikombe cya shampiyona y’umwaka w’imikino ushize, izagishyikirizwa ku munsi w’ejo ku wa gatanu ikina nyuma y’umukino w’umunsi wa mbere wa shampiyona y’uyu mwaka izakiramo Amagaju.

Uyu mukino ni na wo uzaba ufungura ku mugaragaro shampiyona y’ikiciro cya mbere ya 2018/2019.

Petrovic utoza iyi kipe avuga ko biteguye neza, bityo akaba afite ikizere cyo kwitwara neza muri uyu mwaka kuko ibya ngombwa nkenerwa byose babihawe n’ubuyobozi.

“Ku ruhande rwacu nka APR twiteguye neza shampiyona, twagize imyiteguro myiza, ubuyobozi bwaradufashije cyane baduha buri kimwe kandi ndakeka n’umusaruro wabyo waratangiye kuboneka kuko byadufashije kwegukana Super Cup, ubu rero icyo tureba ni shampiyona ndetse n’indi mikino itandukanye dufite muri uyu mwaka.”

“uyu mwaka mu byukuri dufite ikipe nziza, buri mukinnyi wese uri aha afite ubushobozi bwo gukina muri APR FC. Ikindi buri abakinnyi dufite bose bafite ishyaka bose barakora neza mu myitozo mu magambo make dufite ikipe nziza.” Petrovic aganira n’urubuga rwa APR FC.

Ku bijyanye n’imyiteguro byo nta wahakana ko APR FC yiteguye neza bishoboka, bijyanye b’uko yakoreye umwiherero mu ntara zitandukanye z’igihugu aho yagiye inakira imikino ya gicuti itandukanye.

Iyi kipe y’ingabo z’igihugu izakoresha abakinnyi 28 muri uyu mwaka w’imikino, barimo abo yari isanganywe, abo yaguze ndetse na bake yazamuye mu ishuri ry’umupira w’amaguru ryayo.

Abakinnyi 28 APR FC izakoresha muri uyu mwaka w’imikino.
Twitter
WhatsApp
FbMessenger