AmakuruImikino

APR FC inganyije na Club Africain(Amafoto)

Ikipe y’ingabo z’igihugu APR FC inganyije na Club Africain yo muri Tunisia mu gihe.

Ni umukino wabereye kuri Stade ya Kigali I Nyamirambo, ni umukino ubanza wa CAF Champions League , igikombe gihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo.

APR FC yatangiye uyu mukino ifite intego yo kugera mu matsinda ku nshuro ya mbere ikanayarenga ikagera muri 1/2 aho ikipe zo mu Rwanda zitaragera, mu gihe Club Africain yo intego ni ukwegukana igikombe ndetse umutoza wayo akaba yari yavuze ko bagomba gutsinda APR FC byanze bikunze.

Saa 15:30, abanya- Eswatini kwa Muswati Thulani Sibandze, Petros Mzikayifani Mbingo na Zamani Thula Simelane nibo bayoboye uyu mukino.

APR FC yabanje mu Kibuga Kimenyi Yves, Ombolenga Fitina, Herve Rugwiro, Buregeya Prince, Emmanuel Imanishimwe, Mugiraneza Jean Baptiste ‘Migi’ (c), Iranzi Jean Claude, Butera Andrew, Dominique Savio Nshuti, Fiston Nkinzingabo na Muhadjiri Hakizimana.

Mu gihe Club Africain yabanjemo Saifedine Charfi, Bilel Efa (c), Bilel Khefifi, Ibrahim Mouchili, Yassine Chamakhi, Ayoub Ben Mcharek, Ali Abdi, Mokhtar Belkhithel, Derrick Sasraku, Ghazi Ayadi na Fakherddine Jaziri.

Ku munota wa kabiri w’umukino APR FC yabonye koruneri ya mbere y’umukino iterwa na Muhadjiri Hakizimana ariko ba myugariro b’abanyaTunisia bahagarara neza umupira bawukuraho.

APR FC yakoresheje imbaraga zidasanzwe umukino ugitangira kuko ku munota wa 5 w’umukino yahushije igitego cyari cyabazwe ku mupira Emmanuel Imanishimwe yaracomekeye Savio Nshuti ariko umupira umubana muremure uramurengana.

Ku munota wa 34 Club Africain yazamukanye umupira ‘contre attaque’ iciye ku ruhande rwa Ombolenga Fitina bawuha Khefifi Bilel ugaragaza ubuhanga budasanzwe awuhindura imbere y’izamu ariko Kimenyi arahagoboka umupira ujya muri koruneri.

Igice cya mbere kijya kurangira, Umutoza Jimmy Mulisa yasabye abakinnyi be guhindura uburyo bakinaga; Savio Nshuti wakinaga ku ruhande rw’ibumoso ahindura uruhande ajya iburyo, abisikana na Fiston Nkinzingabo utigaragaje muri iki gice cya mbere.

Ku munota wa 54 Fiston Nkinzingabo ukina ku ruhande rw’iburyo asatira yasimbuwe na Issa Bigirimana. Ku wa 58 Iranzi Jean Claude asimburwa na  Nsengiyumva Moustapha APR FC yavanye muri Police FC mu mpeshyi y’uyu mwaka yari yagiyemo avuye muri Rayon Sports.

Ku munota wa 78 w’umukino APR FC yari ibonye amahirwe yo gutsinda igitego Emmanuel Imanishimwe bita Mangwende azamukanye umupira agera imbere y’izamu ariko ntiyigirira icyizere ngo atere mu izamu awuhindura ashaka ba rutahizamu barimo Nsengiyumva Moustapha wari imbere y’izamu wenyine ariko atinda kuwugeraho myugariro Bilel Efa arawumutanga arawurenza.

Umukino ubanza wahuzaga APR FC na Club Africain kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo warangiye ari 0-0.

Umukino wo kwishyura uzabera kuri Stade Olympique de Radès iri mu Mujyi wa Tunis muri Tunisia.

11 Club Africain yabanjemo
11 APR FC yabanjemo

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger