AmakuruImikino

APR FC ikuye amanota 3 i Nyagatare, ifata umwanya wa mbere muri shampiyona

Umukino w’umunsi wa 16 wa shampiyona y’ikiciro cya mbere AZAM Rwanda Premier league wahuzaga Sunrise na APR FC yari yayisuye ku kibuga cyayo, urangiye ikipe y’ingabo z’igihugu itsinzi ibitego 2-0 inayobora urutonde rwa Shampiyona n’amanota 31.

Ibitego bya Bigirimana Issa ku munota wa 72 w’umukino na Iranzi J. Claude ku wa 75 ni byo byafashije ikipe y’umutoza Petrovic gukura amanota atatu kuri Stade Mabati, nk’uko abenshi bakunze kwita ikibuga cy’i Nyagatare.

Ni umukino watangiye amakipe yombi yatakana, gusa abakina inyuma ku mpande zombi bakagerageza kurwana ku mazamu y’amakipe yabo.

Ikipe ya APR FC yashoboraga kubona igitego ku munota wa 25 w’umukino, gusa ishoti rikomeye Amran Nshimiyimana yateye ryakuwemo n’umuzamu Jean Paul wa Sunrise.

Ku munota wa 35 na bwo APR FC yahushije ikindi gitego, ku ishoti rikomeye Muhadjiri Hakizimana yarekuye gusa umupira ugarurwa n’umutambiko w’izamu.

Amakipe yombi yasubiye mu rwambariro anganya 0-0.

Mu gice cya kabiri amakipe yombi yagarutse mu kibuga agerageza gukina neza, gusa byageze ku munota wa 60 w’umukino nta kipe yari yareba mu izamu ry’indi.

Ku munota wa 63 ni bwo APR yakoze impinduka, Havamo Sekamana Maxime hinjira Issa Bigirimana waje no kubonera iyi kipe nyuma y’iminota 9 yonyine ageze mu kibuga, ku mupira wari uhinduwe na rutahizamu Byiringiro Lague.

Nyuma y’iminota 3 Issa atsinze igitego, Iranzi J. Claude yatsindiye APR igitego cya kabiri ku munota wa 75 w’umukino, ku mupira yari ahinduriwe na Issa Bigirimana.

Nyuma y’ibi bitego Sunrise yagerageje kurwana ngo yishyure ibi bitego, gusa birangira nta gitego cyinjiye mu izamu ryari ririnzwe na Kimenyi Yves.

APR FC iraranye umwanya wa mbere ku rutonde rwa shampiyona n’amanota 31, ikaba irusha Rayon Sports ya kabiri ifite amanota 3o n’umukino w’ikirarane.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger