APR FC igiye kongera mu busatirizi bwayo abandi banyamahanga babiri
Amakuru yizewe atugeraho avuga ko Ikipe y’Ingabo iri mu mpera z’ibiganiro ku bakinnyi babiri bakina mu busatirizi muri shampiyona y’u Rwanda byitezwe ko bagiye kuza kuyongerera imbaraga mu gushakisha ibitego.
Nyuma yo kugura abanyamahanga batandukanye ariko ntibayihe ibyo yabifuzagamo, ikipe ya APR FC yatangiye gutekereza ku banyamahanga bakina muri shampiyona y’u Rwanda.
Abakinnyi iyi kipe y’Ingabo ikomeje kuganira na bo ndetse ibiganiro bikaba bigeze ku musozo, ni rutahizamu wa Musanze FC, Peter Agblevor na Yawanendji Christian Théodore Malipangou ukina mu busatirizi bwa Gasogi United.
Amakuru yizewe, ni uko iyi kipe y’Ingabo yiteguye kubatangaho ibyo ikipe za bo zibifuzamo ndetse abakinnyi bo bakaba barashimye ibyo bemerewe n’iyi kipe.
Umwe mu bari hafi ya Peter ukomoka muri Nigeria, yavuze ko umukinnyi yishimiye kwifuzwa na APR FC ndetse ibiganiro hagati y’impande zombi bisa n’ibyarangiye.
Ati “Sha Peter Agblevor yashimye ibyo bamuhaye. Hasigaye ko Musanze FC ibishyiraho umukono gusa kuko aracyayifitiye amasezerano.”
Kuri Yawanendji ho, abayobozi b’ikipe y’Ingabo baramushimye ndetse bamaze no kubimubwira, nawe hasigaye ko ubuyobozi bwa Gasogi United bubiha umugisha gusa.
Mu gihe nta cyaba gihindutse, aba bakinnyi bombi bazatangira gukinira ikipe y’Ingabo mu mikino yo kwishyura y’uyu mwaka w’imikino.
Mu minsi ishize umuvugizi wa APR FC ubwo yagarukaga ku bivugwa kuri aba bakinnyi bombi, Tony Kabanda yabihakanye yivuye inyuma ndetse avuga ko ntacyo abiziho.
Ati “Ntacyo mbiziho pe.”
Ubwo Peter yageraga mu Rwanda bwa mbere, yakoze igeregezwa muri Rayon Sports yatozwaga na Masudi Djuma ariko ikipe ntiyamushima ahita ajya muri Étoile de l’Est yanatumye agaragaza ubushobozi, maze Musanze FC ihita imugura.
Yawanendji Christian Théodore Malipangou we, yageze mu Rwanda mu 2021 ubwo ikipe y’Igihugu ya Centrafrique yakinaga n’Amavubi mu mukino wa gicuti, maze Gasogi United ihita imubona ityo iramugura.
Ni umukinnyi wagaragaje urwego rwiza kuva yagera mu Rwanda, ndetse hari n’abadatinya kuvuga ko atari ku rwego rwa shampiyona y’u Rwanda.