AmakuruImikino

APR FC idafite Migi na Savio iracakirana na Musanze mu mukino w’umunsi wa 25 wa shampiyona

Ikipe ya APR FC ikomeje kwirukanka ku gikombe cya shampiyona irongera kumanuka mu kibuga kuri uyu wa kane, icakirana na Musanze FC mu mukino w’umunsi wa 25 wa shampiyona uza kubera kuri Stade Ubworoherane , i Musanze.

Iyi kipe yageze i Musanze ku munsi w’ejo, aho yabanje gufata amafunguro no gufata akaruhuko, mbere y’uko bajya gukorera imyitozo ku kibuga cya Stade Ubworoherane baza gukiniraho uyu munsi.

Iyi kipe y’ingabo z’igihugu irakina uyu mukino idafite kapiteni wayo Mugiraneza J. Baptiste Migi ufite ikibazo cy’uburwayi, cyo kimwe na Savio Nshuti Dominique.

Inkuru nziza ku bakunzi b’iyi kipe ni uko umuzamu wayo Yves Kimenyi na Amran Nshimiyimana batakinnye umukino w’umunsi wa 24 APR iheruka kunyagiramo Amagaju 6-0 baza kuba bagarutse, ibintu byanashimishije umutoza w’iyi kipe Petrovic.

Aganira n’urubuga rw’iyi kipe, Petrovic yagize ati”ejo dufite umukino ukomeye cyane, umukino tuzakina na Musanze ikipe nziza izaba iri iwayo, ikipe ifite umutoza mwiza wahoze atoza Police FC ndetse n’andi makipe, ifite n’abakinnyi beza bafite ubunararibonye mu mupira w’amaguru, gusa ni ibyiza ko tuzaba turikumwe na Kimenyi ndetse na Amran batakinnye ubunshize ubwo nugutegereza iminota 90 ntakindi.”

Iyi kipe yajyanye i Musanze abakinnyi 19 barimo:

  1. Kimenyi Yves
  2. Ntaribi Steven
  3. Ombolenga fitina
  4. Rukundo Denis
  5. Ngabo Albert
  6. Imaninshimwe Emmanuel
  7. Rugwiro Herve
  8. Nsabimana Aimable
  9. Buregeya Prince
  10. Butera Andrew
  11. Nshimiyimana Amran
  12. Bizimana djihad
  13. Iranzi Jean Claude
  14. Issa Bigirimana
  15. Sekamana Maxime
  16. Itangishaka Blaise
  17. Twizerimana Onesme
  18. Byiringiro Lague
  19. Nshuti Innoncent
Abakinnyi ba APR mu myitozo ku kibuga cya Stade Ubworoherane.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger