Ikoranabuhanga

Apple yaburiye abafite ibikoresho byayo inabagira inama

Abafite ibikoresho bya Apple basabwe kujya bakoresha  porogaramu zigendanye n’igihe kandi bakuye ku isoko ry’uru ruganda.

Ibi bije nyuma yuko uruganda rwa Apple rwatangaje  ko ibikoresho byarwo bikoresha porogaramu ya Mac na iOs byahuye n’ikibazo cy’akuma kagira uruhare mu kwihuta mu mikorere gafite inenge.

CNN dukesha iyi nkuru ivuga koabafite ibikoresho bya Apple basabwe kwita ku gukoresha porogaramu zigendanye n’igihe kandi bakuye ku isoko ry’uru ruganda (app store), mu rwego rwo kwirinda kuba bakwibasirwa n’abajura mu by’ikoranabuhanga.

Abashakashatsi bagaragaje ko Meltdown na Spectre zishyira amakuru y’ibanga hanze, mu gihe ibikorwa bitandukanye biba bitonze umurongo bitegereje kugerwaho (processor queus).

Banagaragaje ko uretse Apple, hafi ya buri gikoresho cyose gikenera processor gishobora kwibasirwa n’inenge ya spectre, mu gihe Meltdown yo yibasira izakozwe na Intel gusa.

Ibigo bikomeye mu ikoranabuhanga birimo Microsoft, Amazon na Google na byo byatangiye kureba uko byahangana n’iki kibazo.

Uruganda rwa Apple rumaze imyaka 41 rukora ibikoresho by’ikoranabuhanga, rwashinzwe na Steve Jobs, Steve Wozniak ndetse na Ronald Wayne muri Leta Zunze ubumwe za Amerika.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger