AmakuruAmakuru ashushye

Apôtre Gitwaza yasize umugani ku mbuga nkoranyambaga mu cyiswe #GitwazaChallenge. (+AMAFOTO)

Ku wa mbere w’iki cyumweru taliki ya 23 Nzeri 2018 nibwo hakwirakwijwe  amashusho ya Apôtre Dr Paul Gitwaza ari imbere y’imbaga y’abayoboke be ababwira ukuntu ari we  muhanuzi wenyine mu Rwanda no muri Afurika.

“Sinzi ko muri iki gihugu hari umuhanuzi unduta. Ibi mbabwira si ukwirata kandi Imana ibimbabarire niba hari akantu ko kwirata kandimo. Sinzi ko muri iki gihugu, muri Afurika, mufite umuhanuzi umeze nkanjye. ”

Akomeza agira ati

“Birashoboka ko azaza ariko muri iki gihe ndiho ntimuzamubona. Muzamushakishe mumumbwire. Ababyanga muramufite?. Mwemera iby’abandi.. mwemera ibyabo? Ntabwo ari mwese? Barya babemera bari aha mufite ikibazo. Ndababwiza ukuri muzabimenya naragiye.”

Ibi yabivuze ubwo yarimo yigisha ijambo ry’Imana mu rusengero rwa Zion Temple ruherereye mu Gatenga dore ko akenshi ibyigisho by’uyu muhanuzi uvuga ko nta wumuruta muri Afurika bikunze gucaracara ku mbuga nkoranyambaga yewe zikanafasha benshi n’ubwo hatabura abazikemanga.

Muri iki gihe ikoranabunga ryifashiahwa mu gusakaza ubutumwa n’ibindi ku bantu benshi mu gihe kimwe. abakoresha imbuga nkoranyambaga kuri uyu munsi biriwe bavuga kuri aya magambo ya Gitwaza  benshi bigana uyu muhanuzi bakoresheje ijambo #GitwazaChallege.

Aya ni amwe mu mafoto yibyadutse nyuma y’amagambo ya  Apôtre Dr Paul Gitwaza

Uyu ati “Nuramuka ugiye mu ijuru ntumbone yo uzamenyeko iryo atari ijuru, uzaba wagiye mu kuzimu”

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

Gitwaza avuga ko ari we muhanuzi rukumbi mu Rwanda no muri Afurika

https://www.youtube.com/watch?v=EsQ_UYsYhDo

Twitter
WhatsApp
FbMessenger