AmakuruImikino

Antony wa Manchester United amacenga ye amugejeje aharindimuka(Amafoto)

Umutoza wa Manchester United, Erik Ten Hag,yavuze ko “azakosora”rutahizamu we, Antony,naramuka abonye ko amacenga ye yo kwiyerekana atari ngomba

Antony winjiye muri United aguzwe miliyoni 85 z’ama pound mu mpeshyi, yashimishije abakunzi bayo mu ijoro ryo kuri uyu wa kane ubwo yatsindaga muri Europa League ibitego 3-0 ikipe ya Sheriff Tiraspol.

Uyu musore yakoze icenga ryatangaje benshi ubwo yakaragaga umupira akandika uruzida akoresheje ukuguru kw’ibumoso.

Ten Hag yahakanye ko iryo cenga atari yo mpamvu yatumye asimbuza Antony mu gice cya kabiri.

Ten Hag wanatoje Antony muri Ajax yagize ati: “Nta kibazo mfitanye n’amacenga igihe cyose azaba akora.”

“Ndamusaba byinshi – kwiruka ajya inyuma,yinjira mu rubuga rw’amahina ndetse no gukina asatira.

Iyo hari amacenga nkayo, ni byiza mu gihe cyose atanga umusaruro.Iyo udatakaje umupira, ni byiza – ariko niba ari amacenga adasobanutse,nzamukosora.”

Antony yabanje mu kibuga mu mikino umunani yose ya United kugeza muri uku Kwakira kurimo imikino myinshi,yakinye iminota 90 yuzuye kuwa gatandatu ushize banganya muri Premier League igitego 1-1 na Chelsea, ariko yasimbuwe na Marcus Rashford mu gice cya kabiri ubwo batsindaga bitego 3-0 Sheriff yo muri Moldova.

Ten Hag yavuze ko kuba yasimbuje Antony hakiri kare kuri uyu wa kane atari ukubera gucenga cyane ahubwo”Nifuzaga kubona Marcus Rashford na Cristiano Ronaldo bakorera hamwe no gushyira imbaraga ku ruhande rw’iburyo.”

Umunyabigwi wa Manchester United,Paul Scholes n’ubundi utari uzwiho gucenga yibasiye cyane Antony.

Ati “Ntabwo nzi neza ko ari ubuhanga, si byo? dushobora kubikora [kuvugana na Owen Hargreaves]?

“N’ukwiyerekana se? Ndatekereza ko akeneye ibyiza. Akeneye gushaka ubundi buryo bwo gushimisha abantu.

Ntabwo mbona ko iki gihugu gikeneye kubibona. Hari igihugu kibikeneye, na Brazil? Brazil ntishaka kubibona, sibyo? Ajax, mu Buholandi, barashaka kubibona?

“Nkunda kubona amacenga, ariko sinkeka ko ariya ari amacenga cyangwa gushimisha abantu…..”

Twitter
WhatsApp
FbMessenger