Antonio Conte yongeye kubona akazi nyuma y’umwaka wose ntako agira
Umutaliyani Antonio Conte, yemejwe nk’umutoza mukuru w’ikipe ya Internazionale Milano (Inter Milan) y’iwabo, nyuma y’igihe kigera ku mwaka nta kipe yo gutoza afite.
Ikipe ya Inter yemeje aya makuru ibinyujije ku rukuta rwayo rwa Twitter. Antonio Conte asimbuye muri yi kipe Luciano Spalletti wamaze kwerekwa umuryango. Spaletti uyu yirukanwe nyuma yo kunanirwa gufasha Inter kwitwara neza muri shampiyona, dore ko yarangije shampiyona y’umwaka w’imikino ushize ari iya kane.
Conte w’imyaka 49 y’amavuko, yongeye kugaruka mu butoza nyuma yo gutandukana na Chelsea muri Kamena 2018. Iyi kipe y’i Londres yari ayimazemo imyaka ibiri, atwarana na yo igikombe cya shampiyona y’Abongereza ndetse n’icya FA Cup.
Ni ibikombe yatwaye abyongera kuri bitatu bya shampiyona y’Abataliyani yari yaratwaranye na Juventus de Turin.
Nyuma yo kugirwa umutoza wa Internazionale, Antonio Conte yagaragaje ko ashimishijwe cyane n’akazi yongeye kubona, yiyemeza kugarura Inter Milan ku rwego rukomeye yakozeho.
Ati” Akazi gashya mu buzima bwanjye ni intangiriro, ndishimye cyane. Nahisemo Inter kubera urwego iriho, kubera imigambi ifite. Nashimishijwe cyane n’imyitwarire y’iyi kipe nkaba mfite ikizere cyo kugarura Inter ku rwego yahozeho.”
Steven Zhang usanzwe ari umuherwe wa Inter Milan we yavuze ko bahisemo guha akazi Conte kubera ko asanzwe ari umwe mu batoza beza isi ifite, bakaba bafite ikizere cy’uko uyu mugabo azabafasha gushyira mu bikorwa intego za Inter Milan zo kuguma mu makipe akomeye ku isi.