Imikino

Antoine Hey yahakanye amakuru yavugaga ko ari gutoza Syria anavuga ko kuba Amavubi yarasezerewe atari impanuka

Umudage wahoze atoza ikipe y’igihugu Amavubi, Antoine Hey , yahakanye yivuye inyuma amakuru yari yaramujyanye gutoza ikipe y’igihugu ya Syria maze avuga ko atari umutoza w’ikipe  y’iki gihugu.

Nyuma y’uko uyu mudage yari ananiwe guhesha ikipe y’igihugu Amavubi itike yo kujya mu matsinda mu mikino y’igikombe cy’Afurika cy’abakina imbere mu gihugu CHAN, yahise yegura ku mirimo ye yo gutoza u Rwanda , gusa ariko nubwo yeguye, hari  amakuru yavugaga ko Hey yamaze kumvikana n’Ikipe y’igihugu ya Syria kuyitoza mu myaka ibiri iri imbere.  Kuri uyu wa Gatatu, abinyujije kuri Twitter, yagaragaje ko iki gihugu cyo mu Burasirazuba bw’Isi cyamwegereye ariko adashobora kugitoza kubera imvururu za politiki ziriyo.

Antoine Hey yafashe ibaruwa impuzamashyirahamwe ry’ umupira w’amaguru muri Syria ryanditse rigaragaza ko hari abo bohereje kuvugana na Hey ngo abe yajya gutoza iki gihugu maze yandika ho ubutumwa bugaragaza ko atajya gutoza iki guhugu. Yagize ati:” Mwarakoze kuba mwarantekerejeho ariko ntabwo ari jyewe wabatoza.”

Hey Kandi yananditse ubundi butumwa kuri Twitter agaragaza ko kuba ikipe y’igihugu Amavubi yarasezerewe muri CHAN 2018 atari impanuka ahubwo ko ariya makipe akomeye , aya makipe yavugaga ni Nigeria na Marroc yageze ku mukino wa nyuma , yagize ati:”Niyo makipe yonyine yageze ku mukino wa nyuma , ntabwo amavubi yatakaje kuri Nigeriya muri CHAN…Mukomereze aho.” Uyu mugabo kandi yanifurije Abanyarwanda bose kugira kugira umunsi mukuru w’Intwari mwiza urizihizwa kuri uyu ma kane tariki ya 1 Gashyantare 2018.

 

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger