Anthony Blinken utegerejwe mu Rwanda yemeje ko raporo ya UN irimo ibimenyetso simusiga by’uko u Rwanda rufasha M23
Anthony Blinken, umunyamanga wa Leta zunze ubumwe za Amerika ushinzwe ububanyi n’amahanga uri mu ruzinduko muri Afurika, yavuze ko yaba u Rwanda na Republika iharanira Demokarasi ya Congo, buri gihugu gikwiye kubaha ubusugire bw’ubutaka bw’igihugu kigenzi cyacyo.
Ibi yabigarutseho ubwo yagiranaga ikiganiro n’itangazamakuru cyabereye ku biro by’umukuru w’Igihugu i Kinshasa yari ahuriyemo na Mugenzi we Christophe Lutundula, Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wa Congo Kinshasa. Muri iki kiganiro, Anthony Blinken yabajijwe kuri Raporo ya UN ishinja u Rwanda gufasha M23, Blinken yavuze ko buri gihugu cyose kiri ku Isi gisabwa kubaha ubusugire bw’igihugu icyo ari cyo cyose cyigenga.
Yagize ati:”Twamenye amakuru ari muri Raporo ya UN igaragaza ibimenyetso ko u Rwanda rufasha M23.Turakangurira ibihugu byo muri aka karere guhagarika gufasha umutwe wa M23”
Anthony Blinken arasoza uruzinduko rwe muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 10, aho ari buhite aza mu Rwanda. Mu Rwanda abyitezwe ko agirana ibiganiro na Perezida Paul Kagame.