Anita Pendo n’umugabo we babonye umwana wa kabiri
Anita Pendo,usanzwe ari n’umunyamakuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru, RBA ,akaba umushyushyarugamba mu bitaramo (MC) n’ibindi akora muruganda ry’imidagaduro mu Rwanda, mu ijroro ryo ku wa Gatanu tariki 5 Ukwakira 2018 nibwo yibarutse umwana wa kabiri w’umuhungu, mu bitaro biherereye i Nyarutarama.
Aya nakuru yahamijwe n’umugabo we Ndanda Alphonse wanditse kurubuga rwa Instagram ashimira Imana imuhaye umwana wa kabiri w’umungu. Yanditse agira ati “Urakoze Mana ku mwana wa kabiri uduhaye”
Kugeza ubu amakuru ahari ni uko Anita Pendo yabyaye neza ndetse n’umwana ameze neza.
Anita Pendo yibarutse umwana we w’umuhungu w’imfura yise Tiran, tariki ya 29 Kanama 2017, akaba yahise amukurikiza ibintu abantu benshi bagiye bagarukaho bavuga ko amukurikije vuba cyane ariko we akababwira ko ntacyo bitwaye cyane ko afite indezo ntacyo aba bana bazamuburana.
Ndanda Alphonse wabyaranye na Anita ni umukinnyi w’umupir’amaguru ubu ni umunyezamu wa As Kigali