AmakuruPolitiki

Angola yagaragaje uruhare izakomeza kugira nyuma y’isubikwa ry’ibiganiro by’i Luanda

Perezida Paul Kagame yakiriye ku biro bye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Angola, Tete Antonio, wazanye ubutumwa bwihariye bwa Perezida João Gonçalves Lourenço, umuhuza mu biganiro bya Luanda bigamije gukemura ibibazo hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).

Minisitiri Tete Antonio yabonanye na Perezida Kagame kuri uyu wa 18 Ukuboza 2024, muri Village Urugwiro.

Nk’uko byatangajwe n’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, “Perezida Kagame yakiriye Nyakubahwa Tete Antonio, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Angola, wari wazanye ubutumwa bwa Perezida João Lourenço nk’intumwa yihariye, mu rwego rwo gukomeza ibiganiro bya Luanda.”

Kuri iyi tariki, Minisitiri Tete yari ageze i Kigali nyuma y’uko Angola isubitse ibiganiro byari biteganyijwe kubera kuba intumwa za RDC zanze kuganira n’umutwe wa M23, n’ubwo zari zabyemeye mu masezerano ya “Gahunda ya Nairobi” ayoborwa na Uhuru Kenyatta, wahoze ari Perezida wa Kenya. Ibiganiro byari biteganyijwe kuba ku wa 15 Ukuboza 2024 i Luanda, bihuje Perezida Kagame, Perezida Lourenço, na Perezida Félix Tshisekedi wa RDC.

Perezida Lourenço, uri mu nshingano zo guhuza ibi biganiro, yagaragaje icyizere cy’uko imishyikirano izatanga umusaruro w’amahoro arambye. Ibi yabivugiye muri Afurika y’Epfo mu ntangiriro z’icyumweru gishize, aho yari mu ruzinduko rw’akazi.

Gusa, icyemezo cya RDC cyo kwisubiraho cyagize ingaruka ku ntambwe zari zimaze guterwa, harimo kwemera gusenya umutwe wa FDLR no gukuraho ingamba z’ubwirinzi u Rwanda rwafashe ku mipaka yarwo.

Nubwo ibiganiro byasubitswe, Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Angola yatangaje ko Perezida Lourenço azakomeza guhuza impande zombi kugira ngo amahoro n’umutekano bigerweho mu burasirazuba bwa RDC no mu karere. Guverinoma y’u Rwanda na yo yatangaje ubushake bwo gukomeza gutanga umusanzu mu gushaka ibisubizo birambye ku bibazo biri mu burasirazuba bwa RDC.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger