Angola : Umurambo wa Jonas Savimbi ugiye gutabururwa
Umurambo wa Jonas Malheiro Savimbi wahoze ari umukuru w’inyeshyamba muri Angola, ugiye gutabururwa bitarenze impera z’uyu mwaka wa 2018 mu rwego rwo kugira ngo ushyingurwe mu cyubahiro.
ibiro ntaramakuru AFP bitangaza ko umurambo wa Savimbi uzashyingurwa mu cyubahiro bitarenze uyu mwaka dore ko mu ntangiriro z’uku kwezi , Isaias Samakuva yashinje leta ya Angola kwanga ko Savimbi ashyingurwa mu cyubahiro.
Ku wa gatatu, umukuru w’ishyaka rya UNITA , Isaias Samakuva, yavuze ko yagiranye ibiganiro na Perezida w’Angola, Joao Lourenco bakemeranya ko umurambo wa Savimbi uzatabururwa ugashyingurwa mu cyubahiro.
Savimbi yishwe n’ingabo z’Angola ku itariki ya 22 Gashyantare 2002, umurambo wa Savimbi washyinguwe mu ntara ya Moxico iri mu burasirazuba bw’iki gihugu. Nyuma y’ibyumweru bitandatu yishwe, ishyaka UNITA yari ayoboye ryashyize umukono ku masezerano y’amahoro na leta – intambara yari imaze imyaka 27 irangira ityo.