AmakuruPolitiki

Angola: Perezida Tshisekedi yavuze ku kibazo cy’umutekano muri Congo mu nama yarimo Perezida wa US-Amerca

Perezida wa DRCongo Félix Tshisekedi witabiriye ibiganiro byabereye muri Angola byarimo Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America, Joe Biden, yakomoje ku bibazo by’umutekano biri mu burasirazuba bw’Igihugu cye, nubwo ibi biganiro byerecyezaga ku bukungu.

Ibi biganiro byabereye mu Ntara ya Benguela, byahuje Ibihugu bihuriye ku muhora wa Labito, ari byo Angola, Zambia, na Tanzania ndetse bikaba byitabiriwe na Perezida uwa Leta Zunze Ubumwe za America wagiriye uruzinduko muri Angola.

Mu ijambo rye, Perezida Tshisekedi yavuze ko uyu muhora wa Labito uzongerera agaciro amwe mu mabuye y’agaciro acukurwa mu Gihugu cye cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Yagize ati “Uyu muhora uzadufasha kongerera agaciro ku rwego rwacu cuivre na cobalt, ari mu mabuye y’agaciro y’ibanze yifashishwa mu rwego rw’ingufu ku Isi, kandi bikanagira uruhare mu kuzamura urwego rw’inganda n’ihiganwa rwa RDC.”

Yakomeje agaruka ku bibazo biri mu Gihugu cye, by’umutekano, avuga ko kugira ngo kigere kuri iyi ntambwe, ibi bibazo bikwiye gushakirwa umuti.

Ati “Ni gombwa kandi birihutirwa ko hakenewe amahoro arambye mu karere k’Uburasirazuba bwa RDC, kandi nshimangira akamaro k’umutekano mu kugera ku ntego z’imishinga nk’uyu w’umuhora wa Lobito.”

Yakomeje avuga ko uyu muhora uzatuma hahangwa imirimo ibihumbi 30 kandi ikagira uruhare mu kugabanya ubukene no koroshya ubucuruzi ku Mugabane wa Afurika no kugera ku ntego za 2063 z’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe.

Ati “Ni ngombwa ko ubukungu bw’Ibihugu byacyo bugira uruhare mu mibereho myiza y’abaturage bacu.”

Tshisekedi kandi yaboneyeho umwanya wo kubonana na Perezida Joe Biden wa Leta Zunze Ubumwe za America, banagirana ibiganiro by’imibanire y’Ibihugu byabo byombi.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger