Angélique Kidjo yatsinze muri Grammy award ashimwa na perezida wa Benin avuga no kuri Burna Boy
Umuhanzi wo muri Benin Angélique Kpasseloko Hinto Hounsinou Kandjo Manta Zogbin Kidjo, uzwi ku izina rya Angélique Kidjo muri muzika, yazamuye ibendera rya Afurika atwara igihembo cya ‘Best World Music” muri Grammy Award avuga kuri Burna Boy ukorera umuziki muri Nigeria ndetse anashimwa na Perezida wa Benin Patrice Talon.
Mu ijambo rye amaze guhabwa igihembo, yavuze ko muri afurika hari kuvumbuka impano nyinshi mu muziki ndetse ngo amahanga akwiye kubitega. Ni ibihembo byatangiwe i Los Angeles muri leta zunze ubumwe za Amerika.
Angélique Kidjo yahawe iki gihembo abikesha album ye yitwa ‘Celia’, yakoresheje amahirwe yari abonye yo guhagarara imbere y’ibihangage muri muzika maze iki gihembo agitura umuhanzi mugenzi we wo muri Nigeria Burna Boy bari bahanganiye iki gihembo uri mu bakunzwe cyane muri iyi minsi.
Avuga kuri Burna Boy, Kidjo yagize ati ” Iki ni icya Burna Boy (Igihembo), ari mu bahanzi bakiri bato bo muri Afurika, ari guhindura byinshi mu muziki wa Afurika ndetse n’uburyo umuziki wa Afurika watsikamirwaga.”
Perezida wa Benin Patrice Guillaume Athanase Talon yashimiye uyu muhanzikazi ndetse anavuga ko ari urugero rwiza ku baturage bo muri Beni bafite impano zitandukanye.
Barack Obama aherutse gutangaza ko akunda indirimbo za Burna Boy wanataramiye mu Rwanda.
Kidjo na Burna Boy bakoranye indirimbo bise ‘Different’ inari kuri album ye yise “African Giant”.
Ni ku nshuro ya kane Kidjo atwaye iki gihembo muri Grammy Award. Azwiho kuba adahwema kugaragaza umuco wa Afurika mu ndirimbo ze.
Angélique Kidjo w’imyaka 59 yavukiye i Cotonou muri Benin, ni umuhanzi, umwanditsi akaba n’umukinnyi wa filime.