Ange Kagame yifashishije umurongo wo muri Bibiliya avuga ku rukundo akunda Bertrand
Ange Ingabire Kagame, umukobwa wa Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame, ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize yasezeranye kuzabana akaramata na Bertrand Ndengeyingoma mu birori byari bibereye ijisho byabereye mu murwa mukuru Kigali.
Ni ubukwe bwari bumaze igihe kinini buvugwa hirya ni hino dore ko na Perezida Kagame yari aherutse kuvuga ko Nyakanga ya 2019 ari ukwezi kw’ibirori bikomeye kuri we kuko aribwo u Rwanda rwizihizamo isabukuru y’imyaka 25 rwibohoye ndetse ari nako umukobwa we azashyingirwamo aho yavuze ko ari “umugisha” mu muryango. .
Ange Kagame yasangije abantu barenga ibihumbi 173 bamukurikira ku rubuga nkoranyambaga rwa Twitter, ibyishimo bye, avuga ku rukundo akunda Bertrand ni ubutumwa bwari butegerejwe na benshi bari bashaka kumenya ibyo avuga kuri uyu munsi w’amateka y’ubuzima bwe na Bertrand Ndengeyingoma.
Yifashishije umurongo wo muri Bibiliya mu ndirimbo za Salomo (Indirimbo ihebuje) maze agira ati “ Nabonye uwo umutima wanjye ukunda”; ayo magambo yayaherekeje ifoto ari kumwe n’umugabo we ku munsi w’ubukwe bwabo.
Muri ubu bukwe bwa baba bombi , umuhango wo gusezerana imbere y’Imana wabereye Kimihurura muri IFAK saa yine z’igitondo, Ange na Bertrand bahamya isezerano bijyanye n’ukwemera Gatolika kwa Gikirisitu.
Nyuma y’uwo muhango, hakurikiyeho kwiyakira aho abatumirwa bose berekeje i Rusororo mu Intare Conference Arena ahagana saa munani z’igicamunsi.
Nyuma y’umuhango wabereye i Rusororo habaye umugoroba w’umusangiro, wabereye muri Kigali Convention Centre, ukurikirwa n’ibirori byo kwishimira urugo rushya rw’abageni no gusabana nabyo byabereye mu cyumba cya KCC.
Mu mpera za Ukuboza 2018, nibwo Ange Kagame yasabwe na Bertrand Ndengeyingoma mu birori byabereye mu rugo rwa Perezida Kagame mu karere la Rwamagana mu murenge wa Muhazi.
Mu mpera za Ukuboza 2018, Ange Kagame nabwo yifashishije urukuta rwe rwa Twitter asangiza abamukurikira akari ku mutima we. Ati “Ku rukundo rw’ubuzima bwanjye, niteguye gukomeza ubuzima ndi kumwe nawe. Twembi, ubuziraherezo.”