Ange Kagame yasezeranye n’umukunzi we (Amafoto)
Nyuma y’amezi arindwi Ange Ingabire Kagame umukowa wa Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame asabwe ndetse akanakobwa, we n’umukunzi we basezeranye bemera ku bana nk’umugore n’umugabo.
Ni ibirori byabereye muri Kigali Convention Center ku gicamunsi cyo ku wa Gatandatu tariki 6 Nyakanga 2019. Ange Ingabire Kagame n’ umukunzi we Bertrand Ndengeyingoma bigaragariza inshuti n’abavandimwe bahamya umubano wabo wo kubana akaramata.
Ibi birori ni bimwe mu birori bibiri, Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yari aherutse kubwira mugenzi we Perezida Dr. Mokgweetsi Eric Keabetswe Masisi wa Botswana harimo n’ibyo kwibohora ku nshuro ya 25 byabaye kuya 4 Nyakanga 2019.
Perezida Dr. Mokgweetsi Eric Keabetswe Masisi yubahirije ubutumire bwa Perezida Kagame kuko ari umwe mu bakuru b’ibihugu 7 bitabiriye ibirori byo kwibohora ku nshuro ya 25..
Ibi birori bya kabiri mu byo Perezida Kagame yamubwiye, byagaragaje umukobwa we Ange Kagame yambaye agatimba(ari umugeni).
Perezida Kagame ibi yabikomojeho ubwo yari yasuye igihugu cya Botswana,mu minsi ishize.
Ange Ingabire Kagame yasezeranye imbere y’ Imana nyuma y’ amezi arindwi asabwe akanakobwa kuko uyu muhango wabaye ku itariki ya 28 Ukuboza 2018.
Massamba, n’itorero urucyerereza nabo bari bahari!