Amakuru

Ange Kagame n’umugabo we bibarutse ubuheta,perezida kagame yagaragaje uko yabyakiriye

Ange Kagame ubuheta bwa perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame na Madamu Jeanette Kagame, byagaragaye ko yamaze kwibaruka ubuheta ,mu ifoto imwe yashyizwe ahagaragara.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 20 Nyakanga 2022, perezida Paul Kagame niwe wagaragaje ifoto y’umwuzukuru we wa kabiri w’umukobwa we, aho yayishyize ku rukuta rwe rwa Twitter maze ayiherekezanya amagambo ashimira umukobwa we ndetse n’umukwe we Bertrand Ndangeyingoma.

Mu magambo make ariko asobanuye byinshi perezida Kagame yakoresheje, ni mu Cyongereza aho yagize ati “Congrats Ange &Bertrand..” iri rikaba ari ijambo rikoreshwa mu gihe umuntu ashimira undi ku gikorwa cyiza yakoze cyangwa yagezeho.

Perezida Kagame ubwo yashyiraga iyi foto igaragaraho umwuzukuru we mukuru afashe murumuna we uyu muryango wungutse, yayiherekezanyije Akaimoj kagaragaza urukundo n’ibyishimo (😍).


Ku mbuga nkoranyambaga, hari hamaze iminsi hagaragajwe ifoto ihishura ko Ange Kagame yaba akuriwe ariko ntibyatinda mu biganiro by’abakoresha izi mbuga kuko bose batabyumvaga kimwe dore ko hari bamwe babifataga nk’ibinyoma.

Ange Kagame na Bertrand biragaragara ko bibarutse ubuheta nyuma y’imyaka 2 yari ishize bibarutse imfura yabo, dore ko kuwa 19 Nyakanga 2020 aribwo bibarutse imfura yabo.

Ku gicamunsi cyo kuwa Gatandatu tariki 6 Nyakanga 2019 nibwo Ange Ingabire Kagame yasezeranye n’ umugabo we Bertrand Ndengeyingoma.

Ibirori byabereye mu Intare Arena, ahari icyicaro cy’Umuryango FPR Inkotanyi

Mu butumwa yashyize ku rubuga rwa Twitter ubwo bari mu kwezi kwa buki, Ange Kagame yagize ati “Nabonye uwo umutima wanjye ukunda”.

Aya magambo Ange Kagame yavuze ko ari mu Ndirimbo ya Salomo , igice cya 3 umurongo 4.

Mu butumwa yashyize ku rubuga rwa Twitter ubwo bari mu kwezi kwa buki, Ange Kagame yagize ati “Nabonye uwo umutima wanjye ukunda”.
Twitter
WhatsApp
FbMessenger