Amakuru

Andres Iniesta yerekeje mu kipe yo mu Buyapani

Andres Iniesta uheruka gusezera mu kipe ya FC Barcelona yamaze kubona ikipe nshya, aho yamaze kwerekeza muri Vissel Kobe yo mu gihugu cy’Ubuyapani nk’uko iyi kipe yanitangaje mu kiganiro n’itangazamakuru ku munsi w’ejo.

Iniesta w’imyaka 34 yavuye muri Barcelona, nyuma yo gutwarana na yo ibikombe bitandukanye, birimo ibya shampiyona icyenda n’ibya UEFA Champions league bine.

Umuyobozi w’iyi kipe Hiroshi Mikitani.Mikitani ku munsi w’ejo yatangarije itangazamakuru aya makuru agira ati” Nejejwe no gutangaza ko Andres Iniesta ari businyane amasezerano yo gukinira Vissel Kobe, nyuma ya kariyeri y’amateka yagiriye muri FC Barcelona.”

Andres Iniesta watwaye ibikombe byose bikinirwa ku isi harimo n’icy’isi yatwaranye na Espagne muri 2010 yabaye kapiteni wa FC Barcelona mu gihe cy’imyaka itatu, mbere yo kuyisezera muri uyu mwaka.

Vissel Kobe yarekejemo itozwa naTakayuki Yoshida, ikaba ihagaze ku mwanya wa 06 ku rutonde rwa shampiyona y’u Buyapani nyuma y’imikino 15 ya shampiyona imaze gukinwa. Iri nyuma ho amanota 15 na Sanfrecce Hiroshima iyoboye iyi shampiyona.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger