Abashinzwe gutanga Ballon d’Or basabye Andres Iniesta imbabazi
Andres Iniesta yasabwe imbabazi na France Football nyuma yo kutabona amahirwe yo kwegukana iki gihembo gihabwa umukinnyi wahize abandi kandi abenshi bemeza ko yakabaye yaragitwaye.
France Football isohoka rimwe mu cyumweru yanditse yasohoye Editorial isaba imbabazi uyu musore ukomoka mu gihugu cya Espagne, kuri ubu biteganyijwe ko ashobora kuva muri FC Barcelona yari amaze imyaka 16 akinira akerekeza mu Bushinwa.
Iyi nkuru France Football yanditse yashimagizaga cyane uburyo bw’imikinire bwa Andres Iniesta ndetse n’uruhare yagiriye bagenzi be bakinana barangajwe imbere na Lionel Messi.
Iyi nkuru inashimangira ukwicuza gukomeye ku kuba uyu musore Ballon d’Or ihabwa umukinnyi wahize abandi ku giti cye buri mwaka, yagiye isimburanwaho na Lionel Messi cyo kimwe na Christiano Ronaldo wa Real Madrid kuva muri 2008.
Iyi nkuru yanditswe na Editor w’iki kinyamakuru Pascal Ferre yagiraga iti”Kubera kutagaragara ku rutonde rw’abatwaye Ballon d’Or, birasa n’aho ababaye cyane keretse agize amahirwe agize amahirwe mu gikombe cy’isi cyo mu Burusiya bityo agakuraho amakosa ya demokarasi yabayeho”.
Ibi bije bishimangira ibyaraye bivuzwe na Sergio Ramos nyuma y’umukino wa UEFA Champions league Real Madrid yatsinzeno Bayern Munich 2-1, aho Ramos yavuze ko iyo Iniesta aza kuba yitwa Andresinho yakabaye yaratwaye byibura Ballon d’Or 2.
Iniesta ni umwe mu bahabwaga amahirwe yo kwegukana Ballon d’Or yo mu 2010 nyuma yo gutwarana na Espagne igikombe cy’isi cyo muri Afurika y’epfo, no kuba ari we watsinze igitego rukumbi Espagne yatsinze Ubuholandi ku mukino wa nyuma.
Gusa byarangiye arangije ku mwanya wa kabiri, inyuma ya Lionel Messi watwaye iki gihembo. Mu wa 2012 na bwo yafashije Espagne kwegukana igikombe cy’Uburayi nyuma yo kunyagira 4-0 Ubutariyani ku mukino wa nyuma, gusa nanone Lionel Messi ni we wongeye gutwara iki gihembo, Iniesta arangiza ku mwanya wa gatatu.