AmakuruAmakuru ashushye

Amwe mu mavuriro yafunzwe nyuma yo gusanga akora ibyo atemerewe birimo no gukuramo inda

Urwego rw’Igihugu rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) ku bufatanye na Minisiteri y’ubuzima  bafunze amwe mu mavuriro yakoreraga mu mujyi wa Kigali nyuma yo gusanga akora binyuranyije n’amategeko.

Amakuru dukesha RIB avuga ko byakozwe mu mukwabu wo kugenzura amavuriro yigenga akorera mu mujyi wa Kigali hagamijwe guteza imbere urwego rw’ubuzima rutanga serivisi nziza.

Mu byasuzumwe muri iryo genzura harimo uburyo ayo mavuriro yubahiriza amabwiriza n’amategeko agenga urwego rw’ubuzima mu Rwanda.

Nubwo hirinzwe gutangazwa amazina n’umubare by’amavuriro yafunzwe, RIB ivuga ko ayafunzwe ari ayasanganywe ibikoresho byarengeje igihe, ibidakwiye kwifashishwa kwa muganga, abakora ibyo batize, isuku nke, imiti yarengeje igihe, abatangaga serivisi batemerewe nko gukura amenyo no gukuramo inda ndetse n’amavuriro yanyerezaga imisoro.

Minisiteri y’ubuzima yasabye abatanga serivisi z’ubuvuzi kwirinda kunyuranya n’amabwiriza agenga ubuvuzi mu gihugu.

Umuyobozi mukuru ushinzwe ibikorwa by’ubuzima muri Minisante, Dr. Zuberi Muvunyi yavuze ko gukora amakosa nk’ayo bishobora gushyira mu bibazo ubuzima bw’abaturage.

Yagize ati “ Tugiye kwagura ubu bugenzuzi kugira ngo tugere mu nguni zose z’igihugu. Turasaba abakora mu rwego rw’ubuzima bose kuzuza ibisabwa, bitabaye ibyo bazafungirwa ibikorwa byabo.”

Umuvugizi wa RIB, Modeste Mbabazi yaburiye abakoresha amanyanga mu kubona ibyangombwa n’abatanga serivisi mbi.

Yagize ati “RIB irasaba abaturage kuba maso mu gihe bashaka serivisi z’ubuzima, kandi aho baketse serivisi zitujuje ubuziranenge bakatumenyesha kuko kubona serivisi nziza z’ubuvuzi ni uburenganzira bwabo.

Igenzura ry’amavuriro n’ibindi bigo byigenga bitanga serivisi z’ubuvuzi rizakomereza mu bindi bice by’igihugu.

Aya mavuriro yafunzwe azira kugira umwanda no gukoresha uburyo bunyuranyije n’amategeko agenga ubuvuzi mu Rwanda
Hari n’ayakoreshaga ibikoresho byashaje
Twitter
WhatsApp
FbMessenger