Amwe mu mafoto yaranze umunsi wa mbere w’Inama y’igihugu y’umushyikirano
Kuva ejo ku wa 13 Ukuboza kugeza uyu munsi ku wa 14, muri Kigali Convention Center mu mujyi wa Kigali hari kubera inama ya 16 y’umushyikirano.
Ni inama kandi iri gukurikirwa n’abaturage bo mu ntara zitandukanye, haba ku masite ane yashyizwe mu gihugu, kuri Radio na Televiziyo by’igihugu ndetse no ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye.
Iyi nama iyoborwa na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame, ihuza ingeri zitandukanye z’Abanyarwanda; barimo abayobozi mu nzego zitandukanye, abaturage ndetse n’abanyamahanga b’incuti z’u Rwanda. Higirwa hamwe ibyakorwa kugira ngo u Rwanda rurusheho gutera imbere, hibandwa cyane ku bibazo by’ingutu byugarije igihugu mu rwego rwo gushakirwa umuti.
Amwe mu mafoto yaranze umunsi wa mbere w’Umushyikirano.