AmakuruUtuntu Nutundi

Amoko y’inyamaswa n’ibimera agera kuri miliyoni ashobora gucika ku Isi

Icyegeranyo gishya cy’umuryango w’abibumbye ONU kigaragaza ko amoko agera kuri miliyoni y’inyamaswa n’ibimera, kuri ubu bifite ibyago byuko ashobora gucika.

Iki cyegeranyo cya ONU kivuga ko ibidukikije biri kwangirika ku muvuduko utari warigeze ubaho na mbere.

Iki cyegeranyo kigaragaza ko uko ibi bintu bimeze ubu bishobora guhinduka, ariko ko bisaba ko habaho “impinduka zikomeye” muri buri buryo abantu babana n’ibidukikije.

Iki cyegeranyo cyuko ibidukikije bimeze ku isi cyateguwe mu gihe cy’imyaka itatu, cyagendeye ku nyandiko n’andi makuru ibihumbi 15. Cyateguwe n’urubuga ruhuza za leta muri gahunda ya siyansi n’ingamba zijyanye n’urusobe rw’ibinyabuzima. Kiri ku mapaji 1800.

Incamake y’iyi nyandiko, iri ku mapaji 40 ikagira umutwe w'”incamake igenewe abakora igenamigambi”, yatangajwe kuri uyu wa mbere. Ikubiyemo igishobora kuba ari cyo kirego gikomeye cyane kibayeho kugeza ubu kijyanye n’ukuntu abantu bafashe urugo rumwe rukumbi bahuriyemo: isi dutuye.

Incamake y’iki cyegeranyo ivuga ko nubwo amateka agaragaza ko abantu bagiye iteka bangiza ibidukikije, mu myaka 50 ishize isi yashegeshwe bikomeye.

Dr Kate Brauman wigisha kuri Kaminuza ya Minnesota yo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika akaba ari umwe mu bateguye iki cyegeranyo, avuga ko “impinduka ikomeye” isabwa kubaho itareba za leta gusa cyangwa abetegetsi b’inzego z’ibanze. Ko n’abantu ku giti cyabo hari icyo bakora.

“Dushobora kugira ubuzima bwiza kurushaho nk’abantu turya indyo zitandukanye kurushaho, ziganjemo imboga rwatsi, kandi dushobora no gutuma umugabane ugira ubuzima bwiza kurushaho duhinga imyaka yera ibyo biribwa mu buryo burambye kurushaho”.

Guhera mu mwaka wa 1970, abatuye isi bamaze kwikuba inshuro ebyiri ndetse n’ubucuruzi mpuzamahanga bwikubye inshuro 10.

Mu gutunga, kwambika no guha ibicanwa abatuye iyi si ihindagurika byihuse, amashyamba yagiye atemwa mu buryo budasanzwe.

 

src: Bcc

Twitter
WhatsApp
FbMessenger