AmakuruAmakuru ashushyePolitiki

Amerika yohereje ubwirinzi bwa misile mu burasirazuba bwo hagati

Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zohereje mu karere k’uburasirazuba bwo hagati (Middle East) ubwirinzi bwa misile buzwi nka Patriot.

Ibi bibayeho mu gihe ubushyamirane bukomeje gukaza umurego hagati y’Amerika na Iran.

Minisiteri y’ingabo y’Amerika, Pentagon, itangaza ko indege z’intambara z’Amerika zo mu bwoko bwa B-52 zamaze kugera mu birindiro by’iki gisirikare biri muri Qatar

Ubwato bw’intambara bw’Amerika buzwi ku izina rya USS Arlington, butwaye imodoka n’indege by’intambara, na bwo byitezwe ko bwerekeza ku bwato bugwaho indege bw’igisirikare cy’Amerika bwa USS Abraham Lincoln buri mu karere k’ibigobe.

Amerika ivuga ko ibi ari igisubizo ku byago ingabo zayo zishobora guhura nabyo muri aka karere bitewe na Iran.

Ubutegetsi bwa Irani bwavuze ko uko kohereza abasirikare n’ibikoresho bya gisirikare kw’Amerika ari “intambara yo mu bitekerezo” igamije gutera ubwoba iki gihugu. Iran kandi yabaye nk’ivuga ko ishobora gusubukura ibikorwa byo kwigwizaho ubutare bwa uranium mu bikorwa bya nikleyeri.

BBC yanditse ko Amerika isanzwe ibifite abasirikare hafi 5200 muri aka karere bafite ibirindiro mu gihugu cya Iraq gihana imbibi na Iran. Itangazo ry’igisirikare cy’Amerika ryo ku wa gatanu  rivuga  ko Amerika idashaka kurwana na Irani.

Byitezwe ko ubwato bw’intambara bw’Amerika buzwi ku izina rya USS Arlington na bwo bwerekeza ku bwato bugwaho indege bw’igisirikare cy’Amerika bwa USS Abraham Lincoln
Amerika isanzwe ibifite abasirikare hafi 5200 muri aka karere bafite ibirindiro mu gihugu cya Iraq gihana imbibi na Iran
Ubwirinzi bwa misile bw’Amerika buzwi nka Patriot
Twitter
WhatsApp
FbMessenger