Amerika yemeje ko Rusesabagina yamaze kugera mu muryango we
Rusesabagina w’imyaka 68, yavuye muri Qatar ku wa gatatu mugitondo n’indege ya Amerika agera i Houston muri Texas ku wa gatatu nimugoroba ku masaha yaho.
Nyuma y’imyaka ibiri afungiye mu Rwanda, Paul Rusesabagina yageze muri Leta zunze ubumwe za Amerika, nk’uko abategetsi baho n’umukobwa we babitangaje.
Carine Kanimba, umukobwa we wayoboye ibikorwa byo guhirimbanira ko arekurwa, yishimira kuhagera kwa se yatangaje kuri Twitter ati: “Uyu munsi amaherezo umuryango wacu wongeye guhura”.
Jake Sullivan umujyanama mu by’umutekano muri White House we yanditse kuri Twitter ati: “Twishimiye kuba agarutse ku butaka bwa Amerika.” Yongeyeho ati “Rusesabagina yongeye guhura n’umuryango we n’inshuti ze bari bategereje cyane uyu munsi.”
Uyu muyobozi yashimiye abagize uruhare muri uku kurekurwa kwa Rusesabagina ku bufatanye na Guverinoma y’u Rwanda.
Ibiro ntaramakuru by’Abongereza, AP, byatangaje ko Rusesabagina indege yamuzanye imaze kumugeza i Houston yoherejwe mu bitaro bya gisirikare biri i San Antonio “kuganira izindi nteguro”.
Rusesabagina yarekuwe nyuma y’ibiganiro hagati y’u Rwanda na Amerika bahujwe na Qatar, nyuma yo gufatwa mu 2020 agakatirwa gufungwa imyaka 25 ku byaha by’iterabwoba.
Mu ibaruwa yatangajwe na minisiteri y’ubutabera ku wa gatanu igaragazwa ko yasinywe na Rusesabagina asaba imbabazi Perezida Kagame ngo amurekure, yanditsemo ko yicuza “ihuriro iryo ariryo ryose n’ibikorwa by’urugomo bya FLN” kandi ko narekurwa “nzasiga inyuma yanjye ibya politike yo mu Rwanda”.
Uruhande rwe ntacyo ruravuga kuri iyo baruwa.
Mu 2005, Rusesabagina yahawe ‘US Presidential Medal of Freedom’ na Perezida George W Bush kubera ubutwari bwe bwo kurokora abantu muri Jenoside bukinwa muri film yamamaye ya Hollywood yiswe Hotel Rwanda. Ubwo butwari ntibuvugwaho rumwe mu Rwanda.