Amerika yatse uruhushya rw’inzira rwo kuyijyamo (VISA) umushinjacyaha mukuru wa ICC
Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zakuyeho uruhushya rwo kwinjira muri icyo gihugu kuri Fatou Bensouda Umushinjacyaha mukuru w’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwa (ICC).
Fatou Bensouda yari amaze igihe akora iperereza ku birego byuko abasirikare b’Amerika ndetse n’ab’ibihugu by’inshuti z’Amerika bakoze ibyaha byo mu ntambara muri Afghanistani.
Mu kwezi gushize kwa gatatu, Amerika yari yaburiye ko ishobora kwima cyangwa igakuraho uruhushya rwo kujya muri icyo gihugu ku bakozi ba ICC bari gukora amaperereza ku basirikare bayo.
Amerika ni kimwe mu bihugu bitari ibinyamuryango bya ICC. Ibiro bya Madamu Bensouda byashimangiye ko azakomeza gukora akazi ke nta bwoba cyangwa kubogama.
Mu mwaka wa 2012, umuryango w’ubumwe bw’Afurika wari washyigikiye bikomeye Madamu Bensouda ngo agere kuri uyu mwanya w’umushijacyaha mukuru wa ICC, ushinja uwo yasimbuye Luis Moreno Ocampo kwibasira Abanyafurika mu maperereza ye – ikirego yahakanye.