AmakuruAmakuru ashushye

Amerika yatangiye kugerageza urukingo rwa Coronavirus (COVID-19)

Kuri uyu wa mbere tariki ya 16 Werurwe 2020, Inzego z’ubuzima muri leta zunze ubumwe za Amerika zatangaje ko zatangiye gusuzuma urukingo rushobora kurinda umuntu kwandura icyorezo cya COVID-19 (Coronavirus) kimaze kuyogoza Isi mu minsi mike cyane.

Umuyobozi w’Ikigo cy’igihugu gishinzwe Indwara zandura muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Dr. Anthony Fauci, yatangaje ko gushaka urukingo rwo kurinda abantu kwandura Coronavirus ari ikintu cyihutirwa muri iki gihe. Ati “Iki cyiciro cya mbere cy’ubushakashatsi ni intambwe ya mbere ikomeye yo kugera ku ntego.”

CNBC yatangaje ko Ikigo cy’igihugu cy’ubuzima kimaze iminsi cyihutisha imirimo yo kuvumbura urukingo mu kigo gikomeye kuri siyansi y’ibinyabuzima “Moderna” kugira ngo haboneke urukingo hakoreshejwe utunyangingo twa coronavirus nshya.

Igerageza ririkubera mu kigo cy’ubushakashatsi cyitwa Kaiser cyo muri leta ya Washington, aho COVID-19 yibasiye abayobozi bagahagarika insengero. Iryo gerageza rirakorerwa ku bagabo 45 n’abagore badatwite bari hagati y’imyaka 18 na 55 y’amavuko batatangajwe umubare.

Nta muti uremezwa kuri icyo cyorezo kimaze guhitana abarenga 6500 no kwandura abarenga 179 000 ku Isi kuva gitangiriye mu Mujyi wa Wuhan mu Bushinwa mu gihe kitaragera ku mezi atatu.

Kugeza ubu, abantu barindwi ni bo bamaze kwandura Coronavirus mu Rwanda, abo ni umuhinde wageze mu Rwanda avuye Mombai mu Buhinde wakigaragayeho bwa mbere, Umunyarwanda ufite imyaka 34 wageze mu Rwanda ku wa 6 Werurwe 2020 aturutse muri Sudani y’Epfo, Umuvandimwe we ufite imyaka 36 wageze mu Rwanda ku wa 8 Werurwe 2020 aturutse mu Birwa bya Fiji anyuze muri Amerika na Qatar, umugabo w’Umunyarwanda ufite imyaka 30 udaherutse kugira ingendo mu mahanga n’umusore w’imyaka 22 ufite ubwenegihugu bwa Uganda wageze mu Rwanda ku wa 15 Werurwe 2020 aturutse i Londres mu Bwongereza.

Abandi batangajwe na Minisiteri y’ubuzima mu Rwanda mu mugoroba wo kuri uyu wa Mbere, ni Umunyarwandakazi w’imyaka 32 washakanye n’umunyarwanda nawe wanduye uheruka mu birwa bya Fiji anyuze muri Amerika na Qatar undi ni umugabo w’umudage w’imyaka 61 wageze mu Rwanda tariki 13 Werurwe 2020 aturutse mu Budage anyuze ku kibuga cy’indege cya Instambul muri Turikiya.

             Amakuru yo kugerageza urukingo rwa Coronavirus tuyakesha CNBC
Twitter
WhatsApp
FbMessenger