Amerika yashyizeho akayabo k’Amadolari ku muntu wese uzatanga amakuru yaho umuhungu wa Osama Bin Laden aherereye
Leta zunze ubumwe z’Amerika (US) zatangaje ko umuntu wese cyangwa itsinda ry’abantu rizamenya kandi rikavuga aho umuhungu wa Osama Bin Laden witwa Hamza Bin Laden ari bazamuhemba miliyoni imwe y’amadorari y’Amerika ingana na miliyoni 903,260,000 z’Amanyarwanda.
Hamza ubu niwe abatalibani n’abayoboke b’uriya mutwe batoye ngo akomereze aho se yari agejeje ahangana n’inyungu za US ku isi hose. US nayo intambara yatangije irwanya iterabwoba yarahosheje ariko ntirarangira.
Uyu musorewe atorewe kuyobora umwanya Se umubyara yahose ahagarariye, nyuma y’uko ahitanwe n’ingabo za Amerika mu mwaka wa 2011.
Mu myaka mike ishize Hamza yagiye atangaza kuri YouTube amashusho ahamagarira abayoboke ba Al Qaeda n’abandi babishaka guhaguruka bagakomereza aho Se yari agejeje mu rugamba rwo kwanga ko US ikomeza kwivanga mu nyungu z’ibihugu cyane cyane ibyiganjemo Abasilamu.
Muri ayo mashusho Hamza Bin Laden yatangaje ko yishimira ibyo abarwanyi bahoze bakorera se bakoze ubwo bagabaga ibitero muri US taliki 11, Nzeri, 2001 bikica abaturage bagera ku bihumbi bitatu i New York ku miturirwa ya World Trade Center.
Hamza Bin Laden w’imyaka 30 y’amavuko ni umugabo wubatse akaba yarashatse umukobwa w’umwe mu barwanyi ba Al Qaeda wari mu bayoboye ibitero bya ziriya ndege zagaritse ingogo i New York witwa Mohammed Atta, uyu yanabiguyemo.
Inyandiko ingabo za US zasanze mu rugo Osama Bin Laden yarimo ahitwa Abbotabad muri Pakistan zimaze kumwica zigaragaza ko Osama yari yarateguye mu bitekerezo umuhungu we Hamza ngo azamusimbure mu buyobozi bwa Al Qaeda.
Hashize imyaka ibiri USA iziko Hamza ariwe muyobozi udashadikanywaho wa Al Qaeda.
Bamwe mu bayobozi mu nzego z’umutekano za USA bavuga ko amakuru bafite avuga ko Hamza Bin Laden ashobora kuba atuye hagati y’umupaka wa Afghanistan na Pakistan kandi akunda gutemberera muri Iran.
Hari n’andi makuru avuga ko ashobora kuba yibera muri Syria.