AmakuruAmakuru ashushyePolitiki

Amerika yakojeje agati mu ntozi yivugana Generali ukomeye wa Iran

Leta zunze ubumwe za Amerika zivuganye Umujenerali ukomeye wa Iran Gen Qassem Soleimani byemezwa ku mugaragaro ko ikojeje agate mu ntozi gashobora kuba inkomoko y’intambara hagati y’ibi bihugu byombi.

Gen Qassem Soleimani yarashwe nyuma y’uko Perezida Donald Trump yaraye ategetse ingabo ze kurasa ‘rocket’ ku modoka yari imutwaye (Gen Qassem Soleimani ) wari usanzwe ayobora umutwe udasanzwe w’ingabo zirinda Ayatollah wa Iran (Umutegetsi w’ikirenga), Minisitiri w’intebe n’abandi bantu bakomeye mu gihugu.

Leta zunze ubumwe za Amerika zafashe umwanzuro wanyuma wo kumurasa, mu gihe yamushinjaga kuba inyuma y’igitero giherutse kugabwa kuri Ambasade yayo iri i Bagdad muri Iraq.

Imodoka ya Gen Soleimani yarasiwe ku kibuga cy’indege cya Iraq i Bagdad.

Abademukarate bavuga ko ikemezo cya Trump gishobora gutuma intambara yeruye irota kandi bamunenga ko yagifashe atabanje kugisha inama Inteko ishinga amategeko.

Kiriya gitero kandi kishe Gen Abo Mahidi al-Muhandis wari umuyobozi wungirije w’umutwe bivugwa ko ufashwa na Iran witwa Popular Mobilization Forces, uyu ukaba ari wo CIA yamenye ko wateguye ukanagaba igitero kuri Ambasade ya USA i Bagdad.

Abasesenguzi bavuga ko kiriya gitero kije gukoza agati mu ntozi kuko n’ubundi intambara yatutumbaga hagati ya Iran na USA, bakavuga ko Iran ishobora kuzihimura kuri USA ikagaba ibitero kuri Israel cyangwa ku nyungu za USA aho ziri hose muri Aziya yo Mu burasirazuba bwo hagati.

Itangazo ryasohowe na Minisiteri y’ingabo za USA (Pentagon) rigira riti: Ku mabwiriza twahawe na Perezida wacu, twagabye igitero cyahitanye Quasem Soleimani kugira ngo dukomeze kurinda ubuzima bw’abaturage bacu baba muri kiriya gihugu.”

Rivuga ko General Soleimani  yari afite umugambi wo kugaba ibitero ku nyungu za USA muri Iraq no mu karere iherereyemo.

Nyuma gato y’igitero cya USA, Perezida Trump yashyize kuri Twitter ifoto y’idarapo rya USA ariko ntiyagira ikindi yandika kiyiherekeje.

Umuvugizi wa Trump witwa Kayleigh McEnany yabwiye Fox News ati: “ Kwica Soleimani ni ikintu gikomeye tugezeho muri Politiki mpuzamahanga yacu kandi nkeka ko ari cyo cya mbere gikomeye kigezweho mu myaka icumi ishize ndetse ubanza ari nta n’ikindi kizakirusha gukomera.”

Kuba Soleimani yari umwanzi wa USA hari n’abademukarate babyemeza ariko bakavuga ko kwica umuntu wa kabiri ukomeye muri Iran kandi bigakorwa nta bwumvikane n’Inteko ishinga amategeko ari ikosa rishobora gushyira akarere kose Iran ihereremo mu ntambara.

Andrew Yang  yagize ati: “ Uko mbibona turashaka intambara na Iran ariko nsanga byaba byiza turebye kure tukirinda gushyira abaturage bacu batuye muri kariya karere mu kaga ko kwibasirwa n’abanzi bacu.”

Joe Biden we yeruye avuga ko Trump akojeje agati mu ntozi.

Ku rundi ruhande ariko aba ‘republicans’ bo bavuga ko kwica uriya mugabo byari amahitamo akwiriye kuko yari afite amaraso y’Abanyamerika mu biganza bye.

Ibi byemezwa na Lindsey Graham uhagarariye Leta ya Carolina y’Epfo muri Sena.

Kuri Twitter ubuyobozi bwa Iran bwanditse ko USA igomba kuzirengera ingaruka zose zizakurikira ikemezo cya Donald Trump cyo kuyicira umusirikare mukuru.

Gen Qassem Soleimani yarashwe na USA
Twitter
WhatsApp
FbMessenger