Amerika yagize icyo isaba RDF mu bijyanye no gufasha M23
Hakomeje kuvugwa ko igisirikare cy’u Rwanda kiri mu bikomeje gutiza imurindi abarwanyi b’umutwe wa M23, bakomeje kwigarurira uduce dutandukanye muri DRCongo.
Kuri ubu Leta Zunze Ubumwe za Amerika zongeye guhamya ko RDFiha ubufasha uyu mutwe wa M23; zisaba ko ubwo bufasha bwahagarara.
Amerika yatangaje ibi binyuze muri Amb. Robert Wood, intumwa yayo muri Loni ku bibazo byihariye bya politiki.
Uyu ku wa Gatatu w’iki cyumweru ubwo yari mu nama y’akanama gashinzwe umutekano ka Loni i New York yigaga ku karere k’ibiyaga bigari, yagaragaje ko urugomo rw’imitwe yitwaje intwaro “rutakwihanganirwa”, ashimangira ko Amerika isaba iyo mitwe “guhagarika ibitero byayo ku baturage b’intege nkeya cyane aba RDC.”
Yunzemo ati: “Turanasaba za leta guhagarika ubufasha bwazo kuri iyi mitwe, harimo n’ubufasha bw’igisirikare cy’u Rwanda kuri M23”.
Robert Wood yavuze ko ibitero by’imitwe yitwaje intwaro irimo nk’umutwe wiyita leta ya kisilamu ishami ryawo ryo muri Congo, ISIS-DRC, CODECO na M23 bimaze kwica abaturage b’abasivile barenga 2,000 muri uyu mwaka; asaba iyi mitwe Kupinagarika.
Kuva ku wa Kane w’icyumweru gishize imirwano yongeye kubura hagati ya M23 n’lgisirikare cya Congo Kinshasa idahwema gushinja u Rwanda kuba ari rwo ruha ubufasha uriya mutwe.
Umuvugizi wa Guverinoma y’i Kinshasa, Patrick Muyaya, mu butumwa yanyujije kuri Twitter ye yagaragaje ko RDC ishima “umwanya usobanutse Leta ya Amerika ihagazemo mu kwamagana ubufasha u Rwanda ruha M23”.
Muyaya yaboneyeho gusaba ibindi bihugu gutera ikirenge mu cya Amerika kugira ngo harangire ibyo yise ubunyamaswa buteza urupfu no kuva mu byabo kw’abaturage benshi ba Congo.
Kugeza ubu yaba RDF cyangwa Leta y’u Rwanda nta cyo baratangaza basubiza Amerika ku birego yashyize ku ngabo z’u Rwanda.
Inshuro nyinshi cyakora cyo Leta y’u Rwanda yakunze kugaragaza ko nta bufasha ubwo ari bwo bwose iha inyeshyamba zo mu mutwe wa M23; ikavuga ko ikibazo cy’uyu mutwe na Leta ya Congo Kinshasa kireba bo ubwabo.
M23 na yo yakunze gushimangira ko nta n’urushinge ruturutse i Kigali yari yakira.
Leta y’u Rwanda yakunze kugaragaza imyanzuro y’inama ya Nairobi n’iya Luanda nk’umuti urambye wo gukemura ibibazo M23 na RDC bafitanye; gusa Kinshasa isa n’idakozwa inzira y’ibiganiro yagiriwe inama yo kugirana n’uriya mutwe umaze kwigarurira ibice bitandukanye by’intara ya Kivu y’Amajyaruguru.