Amerika yabujije abaturage bayo gutemberera mu Kinigi mu Rwanda
Ambasade ya Leta zunze ubumwe za Amerika mu Rwanda yatanze umuburo ku baturage bayo baba mu Rwanda aho yabasabye kwirinda gutemberera mu Mirenge ya Kinigi na Nyange yo mu karere ka Musanze.
Binyuze mu itangazo Ambasade ya Amerika yashyize hanze uyu mu munsi, Amerika ivuga ko ishingiye ku iraswa ry’ibisasu riheruka kugaragara mu mu mirenge ya Kinigi na Nyange ku tariki ya 23 Gicurasi n’iya 10 Kamena 2022, Amerika isanga mu mirenge ya Kinigi na Nyange hakwiye kwitonderwa ku muturage wayo ushaka kuhatemberera.
Amerika ikomeza itangazo ryayo ivuga ko, Kugera ku tariki ya 5 Nyakanga 2022, iburira abaturage bayo kudatemberera mu Kinigi, ndetse inavuga ko mu gihe hagira izindi mpinduka zaba muri iki cyemezo izabimenyesha abaturage bayo mu rindi tangazo.
Tariki ya 10 Kamena 2022, nibwo ingabo z’u Rwanda zashyize hanze itangazo rivuga ko hari ibisasu 2 byo mu bwoko bwa Rocket byaguye ku butaka bw’u Rwanda biturutse muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.
Cyakora muri iri tangazo RDF yahumurije abaturage ivuga ko imipaka y’u Rwanda n’ubusugire bwarwo burinzwe neza.
Imirenge ya Kinigi na Nyange ni imirenge ikora kuri Pariki y’ibirunga,ikaba izwiho kuba irimo ibikorwaremezo byinshi bishingiye ku bukerarugendo.