AmakuruPolitiki

Amerika: Trump ati, uwagabye igitero giheruka, akwiye gufungirwa i Guantánamo Bay.

Donald Trump, perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika, ku wa gatatu itariki ya 1 ugushyingo, yatangaje ko yiteguye gufungira i Guantanamo Bay uwitwa Sayfullo Saipov, umugabo ukomoka muri Uzbekstan ukurikiranwe ho kugaba igitero cy’imodoka giherutse guhitana abantu umunani, kikanakomeretsa abandi benshi, mu mugi wa New York.

Nkuko tubikesha nbcnews.com, aya magambo Trump yayavuze mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru muri White House, ubwo yabazwaga niba umuryango w’uwo mwiyahuzi nawo ubangamiye umutekano wa Amerika.

Mu gihe senateri Lindsey Graham we yari yatanze icyifuzo ko uwakoze ariya mahano yahabwa uburenganzira bwo kuburana afite umwunganizi, Trump we ntabikozwa kuko avuga ko kiriya gitero ari icy’ubwihebe kandi Amerika ikaba itajya igirana imishyikirano n’ibyihebe.

            Iyo modoka yayigongeshaga abagenzi bose ahuye na bo, 8 bahasiga ubuzima./ Ifoto: Internet

Uwo mugabo w’imyaka 29 witwa Sayfullo Habibullaevic Saipov, ukomoka mu gihugu cya Uzbekistan yatiye imodoka ya ‘pick up’, ayitwara mu gace kagenewe abafite amagare gusa mu muhanda witwa West Side ayigongesha buri umwe bahuye ari nako agenza arangurura agira ati: “ Allah Akbar”.

 

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger