Amerika n’Ubwongeleza byamaganye urugomo rurikubera muri Sudan
Mu gihe muri Sudan hakomeje gukorwa imyigaragambyo yamagana ubutegetsi bw’igihugu ko bwaguma mu maboko ya gisirikare, abaturage bari mu myigaragambyo bakomeje guhura n’ibibazo bitandukanye birimo no kumushwamo amasasu n’inzego z’umutekano.
Abaturage ba Sudan, bakomeje gukora imyigaragambyo basaba akanama ka gisirikare gafite ubutegetsi bw’inzibacyuho bw’iki gihugu mu maboko, ko babuha abasivile nyuma y’iyeguzwa rya Al-Bashir.
Ibiro by’uhagarariye Leta Zunze Ubumwe z’Amerika muri Sudan byamaganye ibikorwa by’urugomo, bivuga ko ibitero ku bigaragambya ndetse no ku bandi baturage b’abasivile bidakwiye kandi bigomba guhagarara.
Mu gice cy’ubutumwa bwo ku rubuga nkoranyambaga rwa Twitter kuri ubu bwamaze gusibwa, ambasade y’Amerika muri Sudan yegeka ibyo bikorwa by’urugomo ku gisirikare cya Sudani ndetse ikavuga ko kidashobora kuyobora abaturage ba Sudan.
Umuryango w’ubumwe bw’Uburayi wahamagariye abakuru b’igisirikare cya Sudan kureka abaturage bakigaragambya mu mahoro ndetse usaba ko mu buryo bwihuse igisirikare gishyikiriza ubutegetsi abasivile.
Jeremy Hunt, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’Ubwongereza, yavuze ko igitero ku bigaragambya i Khartoum ari intambwe irakaje yavuze ko ishobora gutuma habaho ugucikamo ibice kurushaho ndetse n’ibikorwa by’urugomo.
Igihugu cya Misiri, inshuti ikomeye y’akanama ka gisirikare kari ku butegetsi bw’inzibacyuho muri Sudani, cyo cyamaganye gacye ibyo bikorwa by’urugomo, ariko gisaba ko habaho ituze ndetse ibiganiro bikongera gukomeza.