Amerika ishobora kwisanga mu ntambara y’igikatu n’Ubushinwa kubera Taiwan-Inkuru irambuye
Mu gihe Leta zunze Ubumwe za Amerika n’ibihugu byo mu Burayi bishyize hamwe muri NATO bikomeje kohereza intwaro muri Ukraine, binashyigikiye umugambi wo gutangira kuzohereza muri Taiwan kuko ishobora kugabwaho ibitero n’u Bushinwa.
Ni mu gihe icyo gihugu nibwo kivuga ko cyigenga, u Bushinwa buvuga ko ari agace kabwo ndetse byemerwa n’ibihugu byinshi.
Muri iki gihe ariko hari benshi mu batuye Taiwan bigumuye, bashaka ko yigenga bisesuye.
Kuri uyu wa Kane Leta y’u Bushinwa yamaganye imvugo za ba minisitiri b’ububanyi n’amahanga b’u Bwongereza na Amerika, bavuze ko ibihugu byabo bishaka guha intwato Taiwan.
Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Bwongereza, Liz Truss na mugenzi we wa Amerika Antony Blinken, bombi muri iki cyumweru batangaje ko bashyigikiye gahunda yo koherezayo intwaro.
Umuyobozi w’ishami rishinzwe amakuru muri Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga y’u Bushinwa, Xie Yongjun, kuri uyu wa Kane yanditse kuri Twitter ko bamagana imvugo za Blinken ubwo yari imbere y’inteko ishinga amategeko ku wa 26 Mata.
Icyo gihe ngo yavuze ko ubutegetsi bwa Amerika “bwiteguye gukora ku buryo Taiwan ibona uburyo bwose bukenewe bwo kwirwanaho ku gitero cyose yagabwaho.”
Xie yashimangiraga amagambo ya Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga y’u Bushinwa, Wang Wenbin, ku wa Gatatu wabwiye abanyamakuru ko ibyo bikorwa bashaka kwinjiramo bihabanye no kuba bemera ko Taiwan ari kamwe mu duce tugize u Bushinwa bwagutse.
Ibikorwa bya Amerika ngo bigamije gutera inkunga abanya-Taiwan bigumuye, binyuze mu kugurisha intwaro zikomeye icyo kirwa.
Yagize ati “Amerika yemera ko Taiwan ari agace k’u Bushinwa, ariko ikomeza kuvuga ko u Bushinwa bushobora gutera Taiwan. Ibi si ukwivuguruza, igihugu gishobora kugaba igitero ku butaka bwacyo?”
Yakomeje ati “Turashaka kuburira Leta zunze Ubumwe za Amerika: Gahunda yo kongera kwihuza y’u Bushinwa ntishobora gukomwa mu mu nkokora, kandi ihame ry’u Bushinwa bumwe ni ryo ryashimangira amahoro n’umutekano mu bice bya Taiwan.
Wang yakomeje asaba Leta ya Washington “kudasuzugura ubushake bukomeye, ukwiyemeza n’ubushobozi by’abaturage miliyari 1.4 b’Abashinwa, mu kurengera umutekano n’ubusugire bw’igihugu.”
Yakomeje avuga ko bitabaye ibyo, hazabaho “ikiguzi kidashobora kwihanganirwa kuri Amerika ubwayo.”
Wang kandi yavuze ku magambo ya Truss, watangaje ko bashaka ko habaho icyo yise “global NATO” cyangwa se NATO yaba igera ku isi hose, mu gukemura ibibazo biri mu gice cya Aziya.
Ngo byakorwa ibyo bihugu byishize hamwe biha Taiwan intwaro zikomeye nk’uko bikomeje kubikora muri Ukraine.
Wang yakomeje ati “NATO ivuga ko ari umuryango wo kwirinda, nyamara ikomeje guteza ubushyamirane n’umutekano muke. NATO isaba ibihugu kubahiriza amahame y’imibanire mpuzamahanga, nyamara igashoza intambara ndetse igasuka ibisasu ku bihugu by’amahanga bifite ubwigenge, ikica ndetse ikavana mu byabo abaturage b’inzirakarengane.”
“Ingaruka kuba NATO irimo gushaka kwaguka igana mu Burasirazuba bishobora kugira ku mahoro n’umutekano by’u Burayi mu buryo bw’igihe kirekire ni izo gutekerezwaho. NATO imaze kuvangavanga u Burayi. Yaba noneho ishaka kuvanga Aziya na Pasifika ndetse n’isi yose?”
Muri Gashyantare Amerika yemeje igurishwa ry’intwaro zikomeye muri Taiwan, zifite agaciro ka miliyoni $100.
Amerika n’u Bwongereza bikomeje gufatanya mu guha intwaro Ukraine, mu ntambara irimo kurwana n’u Burusiya.
Ni intambara nayo ishingiye ku buryo Ukraine yashakaga kwinjira muri NATO, ibintu byafashwe nk’ibibangamiye bikomeye umutekano w’u Burusiya.
Ni mu gihe budacana uwaka na Amerika n’ibihugu byo mu Burayi bw’uburengerazuba.