Amakuru

Amerika: Abanyamakuru 5 ba The Capital Gazette biciwe mu biro bakoreramo

Mu ijoro ryakeye, abanyamakuru batanu b’ikinyamakuru  Gazette biciwe mu biro ikinyamakuru cyabo gikoreramo biherereye mu gace ka Maryland, nyuma yo kuraswaho amasasu na za greanade n’umugabo wari witwaje intwaro.

Abanyamakuru barokokeye muri iki gitero bavuze ko uyu mugabo wabarasheho yabarasiye mu birahure by’amadirishya y’ibiro yifashishije akabunda gato akarasa abakozi bari imbere mu biro.

Selene San Felice ukorera iki kinyamakuru yabwiye CNN ko akimara kumva amasasu yahise aryama munsi y’intebe, gusa ngo nyuma yagerageje gusohokera mu muryango usanzwe asanga urafunze.

Amakuru avuga ko umugabo witwa Jarrod Ramos ari we wagabye igitero kuri iki kinyamakuru, nyuma y’uko muri 2012 yari yareze iki kinyamakuru agishinja kumusebya, gusa ikirego cye kigateshwa agaciro n’urukiko.

William Krampf  uyobora polisi mu gace ka Anne Arundel The Capital Gazette ikoreramo yavuze ko Ramos ukekwaho ubu bwicanyi amaze kurasa abanyamakuru yahise yinjira mu cyumba akareba niba ntawugihumeka urimo.

Inzego za Leta zunze ubumwe zikora iperereza zikomeje gukora iperereza kuri ubu bwicanyi, hakaba hanagishakishwa abandi bantu baba bihishe inyuma y’iki igitero, dore ko ngo  mu minsi ishize hari itsinda ry’abantu ryakoresheje imbuga nkoranyambaga rivuga ko rizagirira nabi abakozi ba kino kinyamakuru.

Mu baguye muri iki gitero harimo Wendi Winters w’imyaka 65 y’amavuko, akaba yari editor ndetse n’umunyamakuru. Harimo kandi Rebecca Smith wari umuyobozi wungirije ushinzwe ubucuruzi, Robert Hiaasen w’imyaka 59 wari umu Editor wungirije, Gerald Fischman w’imyaka 61 wari ushinzwe kwandika ama Editorials, na John McNamara w’imyaka 56 wari umu Editor n’umutaramakuru.

The Capital Gazette yiciwe abanyamakuru ni ikigo gisohora inyandiko nyinshi kandi kimaze igihe ku isoko kuko cyatangiye gukora muri 1884, kikaba Gicungwa n’ikigo kitwa The Baltimore Sun Media Group.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger