AmakuruAmakuru ashushyePolitiki

America yakangishije Urukiko rwa ICC kurufatira ibihano nirwiha gukurikirana Abanyamerika

Leta Zunze Ubumwe za Amerika  zakanze urukiko mpuzamahanga Mpanabyaha (International Criminal Court, ICC) ivuga ko izafatira ibihano abacamanza barwo  nibaramuka bashatse gukurikirana bamwe mu ngabo za America bakekwaho guhohotera imfungwa mu gihugu cya Afghanistan.

John Bolton Umujyanama mu by’umutekano wa Amerika, aherutse kuvuga ko ruriya rukiko mpanabyaha  ntabubasha bufite bw gukurikirana abanyamerika ndetse anemeza ko Leta ya Amerika izakora ibishoboka byose mukurengera abaturage bayo.

John Bolton yavuze ko yaba Afghanistan cyangwa ikindi gihugu icyo ari cyo cyose cyasinye amasezerano yemeza ruriya rukiko ngo ntakigeze gisaba ko ICC ikurikirana Abanyamerica bakekwaho biriya byaha by’intambara

Yagize ati “Ntituzigera dukorana na ICC. Nta bufasha na buke tuzaha ICC. Ntituzigera dusinya amasezerano yo kujya muri ICC. Tuzareka ICC yirye yimare yo ubwayo. Kandi ikirenze kuri ibyo, mu buryo bwose twumva ko kuri twe ICC itabaho.”.

Hagati aho Umushinjacyaha Mukuru  Fatou Bensouda ,ngo afite ububasha bwo gufata ikemezo agakora iperereza ku byaha bivugwa mu gihe inteko y’Abacamanza yaba ibyemeje. Umwaka ushize Fatou Bensouda  yavuze ko urukiko ruzakora iperereza ryimbitse ku byaha by’intambara bishinjwa bamwe mu ngabo n’abashinzwe ubutasi bya Amerika.

Umujyanama mu by’umutekano wa Amerika, John Bolton anavuga ko niba abasirikare ba Amerika hari ibyaha bashinjwa bazababuranisha bo ubwabo aho kubajyana muri ruriya rukiko

Ati “Tuzabajyana mu nkiko zacu zibaburanishe. Tuzabigenza gutyo kandi ku kigo cy’ubucuruzi cyangwa igihugu kizashyigikira ko ICC ikora iperereza ku Banyamerica.”

Igitangazamakuru cya BBC kivuga ko bimwe mu bihano Amerika yafata ngo harimo kubuza Abacamanza n’Abashinjacyaha ba ICC kwinjira muri America kandi n’imitungo yabo igafatirwa.

Sarah Huckabee Sanders ,Umuvigizi mu Biro bya Perezida wa Amerika , nawe aherutse kuvuga ko Perezida Donald Trump agomba gukoresha ubushobozi bwose mu kurinda abaturage ba America n’inshuti zayo kuba bacibwa imanza ‘zidahwitse’ na ruriya rukiko.

Uru rukiko rwa ICC (International Criminal Court) rushyirwaho n’amasezerano y’i Roma yo mu 2002, akaba yaremejwe n’ibihugu 123 birimo n’Ubwongereza. Gusa kenshi na kenshi  rwagiye rushinjwa gukurikirana abanyafurika gusa  ibintu byagiye bituma Ibihugu bimwe bya Africa byagiye  byikura  muri ariya masezerano ashyiraho uru rukiko kubera ngo rukoreshwa n’ibihugu bikomeye.

Amerika ni kimwe mu bihugu bike ku Isi kitasinye amasezerano ashyiraho ruriya rukiko.

 John Bolton Umujyanama mu by’umutekano wa Amerika, uherutse kuvuga ko ruriya rukiko mpanabyaha  ntabubasha bufite bwo gukurikirana abanyamerika
Twitter
WhatsApp
FbMessenger