America igiye gufata izindi ngamba kubyo yageneraga Loni na NATO
Leta Zunze Ubumwe za Amerika iri gusuzuma umushinga wo guhagarika inkunga hafi ya zose yageneraga imiryango mpuzamahanga irimo Umuryango w’Abibumbye (Loni) n’Umuryango wo gutabarana OTAN.
Bamwe mu bayobozi ba Amerika batashatse kwivuga amazina batangaje ko iryo suzuma riri mu mugambi mugari wa Amerika wo kugabanya ingengo y’imari Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ikoresha kugera ku kigero cya 50%.
Bivugwa kandi ko uko kugabanya ingengo y’imari y’iyo minisiteri harimo no gukuraho amafaranga yifashishwaga mu butumwa butandukanye bwo kugarura amahoro ku Isi, akoreshwa mu gutera inkunga imishinga y’uburezi, umuco n’ibindi byakorwaga n’iyo minisiteri.
Bizajyana kandi n’amafaranga yakoreshwaga mu butabazi butandukanye n’andi yakoreshwaga mu guteza imbere ubuzima, akagabanywa ku kigero kigera kuri 50%, icyakora bikaba bitaramenyekana niba Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, Marco Rubio, ashyigikiye icyo cyemezo.
Bivugwa ko iki gitekerezo cyemejwe ariko ko kigomba gusuzumwa inshuro nyinshi mbere yo koherezwa mu Nteko Ishinga Amategeko kugira ngo cyemezwe.
Ubwo yari mu kiganiro n’itangazamakuru Umuvugizi muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Tammy Bruce, yasubije ku bijyanye no kugabanya inkunga ya OTAN, aho yashimangiye ko Amerika izakomeza gufasha uyu muryango.
Icyakora yongeraho ko Amerika itabona OTAN nk’igikoresho cyo gushoza intambara ahubwo yagakwiriye kuba umuryango uzirwanya.
Yagize ati “Turifuza ko mu by’ukuri, ibihugu biri muri OTAN bikurikiza intego zayo zo gukumira intambara aho kuzishoza cyangwa kuzitera inkunga. OTAN ijyaho yari igamije kuba ihuriro ry’inzego zihagarika abagizi ba nabi.”
Ubutegetsi bwa Trump bwakunze gusaba ibindi bihugu byo muri OTAN kongera amafaranga bishora mu kwirinda avuga ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika ari yo yikorezwa imitwaro yose.
Donald Trump yavuze kandi ko Amerika idashobora kurinda ibihugu byo muri uyu muryango mu gihe byanze gutanga amafaranga bisabwa.
Visi Perezida wa Amerika, J.D. Vance yavuze ko u Burayi budakwiye gukomeza kwishingikiriza kuri Amerika ku bijyanye n’umutekano wabwo, avuga ko uko ibintu bimeze haba Amerika cyangwa u Burayi nta nyungu bivanamo.