AmakuruPolitiki

Ambasaderi Rwamucyo yanyomoje RDC ku birego byo gusahura amabuye y’agaciro

Ambasaderi w’u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye, Rwamucyo Ernest, yavuze ko ibirego Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) ishinja u Rwanda byo gusahura amabuye y’agaciro mu Burasirazuba bwa RDC ari ibihimbano bidafite ishingiro, ashimangira ko u Rwanda na RDC byombi bifite amabuye y’agaciro.

Mu bihe bitandukanye, abayobozi ba RDC bashinje u Rwanda gufasha umutwe wa M23 mu rwego rwo kubonera inzira amabuye y’agaciro nka Zahabu na Coltan. Ibi birego byasubiwemo na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa RDC, Thérèse Wagner Kayikwamba, ubwo yagezaga ku Kanama k’Umuryango w’Abibumbye ishusho y’umutekano muke mu Burasirazuba bwa RDC.

Ambasaderi Rwamucyo yasubije avuga ko amabuye y’agaciro atariyo ntandaro y’ibibazo by’umutekano muke muri RDC. Yagaragaje ko u Rwanda na RDC bifite imiterere y’ubutaka imwe, bityo ko amabuye aboneka muri RDC n’u Rwanda na rwo rubifite.

Yagize ati: “Amabuye y’agaciro y’itsinda 3T (Tin, Tungsten, na Tantalum) n’izindi zahabu ziri mu bice byegereye umupaka, no mu Rwanda araboneka. Icyakora, hari amabuye yihariye nka Diamant na Cuivre aboneka mu bice bya RDC biri kure cyane uvuye ku mupaka w’u Rwanda, aho u Rwanda rutabasha kugera.”

Rwamucyo yanagarutse ku mateka y’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu Rwanda, avuga ko yatangijwe n’Ababiligi mu myaka ya 1930, kandi ko uru rwego rwateye imbere cyane kubera ikoranabuhanga n’ishoramari ryakozwe.

Yagaragaje kandi ko ikibazo nyamukuru muri RDC ari ubucukuzi bunyuranyije n’amategeko, asaba Leta ya RDC gukemura iki kibazo binyuze mu kubaka ibikorwaremezo no gushyiraho amategeko akurura ishoramari. Yongeyeho ko umutekano ari inkingi y’iterambere ry’uru rwego.

Yashoje asaba ko umuti w’ibibazo by’umutekano muke mu Burasirazuba bwa RDC utari mu gukoresha imbaraga za gisirikare gusa, ahubwo hagomba ibiganiro bya politiki hagati ya Leta ya RDC n’abaturage bashaka ko uburenganzira bwabo bwubahirizwa.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger