Ambasade ya Amerika mu Rwanda ishobora gutumira abahanzi bakomeye bakaza i Kigali
Ambasade ya Amerika mu Rwanda yabajije abakinnyi cyangwa abahanzi bo muri Amerika bifuza ko bazaza gutaramira cyangwa gukinira mu nyubako ya Kigali Arena iherutse gutahwa ku mugaragaro na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda.
Ku wa Gatanu tariki ya 10 Kanama 2019 ni bwo Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yatashye ku mugaragaro inyubako y’akataraboneka ‘Kigali Arena’ yubatse i Remera mu mujyi wa Kigali, ikaba yarubatswe mu mezi atandatu gusa, ataha iyi nyubako yavuze ko urubyiruko rukwiye gukoresha iyi nyubako mu guhindura u Rwanda igihangage.
Ambasade ya Amerika mu Rwanda yanditse ku rukuta rwabo rwa Facebook, ibanza gushimira u Rwanda ku bw’iyi nyubako ya Kigali Arena, nyuma yo kubashimira babajije abanyarwanda ibyamamare bifuza ko yabazanira kuyitaramiramo hagati y’abakinnyi n’abahanzi bo muri Amerika.
“Ni byiza kuzuza inyubako nziza nka Kigali Arena, ni abahe bakinnyi cyangwa abahanzi bo muri Amerika mwifuza kureba bakinira cyangwa bataramira muri Kigali Arena?” Niko banditse.
Benshi mu bakurikira iyi Ambasade ku rukuta rwayo rwa Facebook bahituye gusubiza bavuga amazina y’abahanzi b’ibyamamare mu muziki wa Amerika ndetse n’abakinnyi b’umukino wa Basketball bashaka ko baza gutaramira i Kigali muri iyi nyubako ya Arena.
Inkwakuzi ntizazuyaje batangira gusaba ko hazaza amakipe akomeye y’umukino wa Basketball muri Amerika.
Nta makuru ahamye ahari y’igihe iyi Ambasade iteganyiriza kuba yazana ibi byamamare cyangwa n’amazina y’abashobora kuzaza icyakora iki kibazo babajije abanyarwanda cyabaye nk’ikimenyetso cy’uko bishoboka.
Kigali Arena!: Mu matariki ya 15 Mutarama nibwo ibikorwa byo kubaka iyi nzu ifite ubushobozi bwo kwakira abantu ibihumbi 10 yatangiye. Sosiyete y’Abanya-Turikiya, Summa Rwanda, niyo yahawe iyi mirimo nyuma yo kugaragaza ubushobozi ubwo yasozaga Kigali Convention Centre.
Ni inyubako ya mbere nini y’imikino mu Karere ka Afurika y’Uburasirazuba ndetse iri mu icumi za mbere muri Afurika yose.
Yubatswe mu buryo bumeze kimwe na Dakar Arena iherereye i Diamniadio muri Sénégal nayo yubatswe na Summa ariko aho bitandukaniye ni uko iyi yo muri Sénégal yakira abantu ibihumbi 15.
Ifite uburebure bwa metero 18,6 uvuye ku gisenge. Izajya yakira imikino ya Basketball, Volleyball, Tennis na Football ikinirwa mu nzu. Ishobora kwakira ibitaramo, inama mpuzamahanga, ibiterane n’ibindi bikorwa bitandukanye.
Kigali Arena igizwe n’ibice bine (zone), aho buri kimwe gifite abo cyagenewe. Amarembo magari aherereye ahazwi nko mu Migina ku muhanda wa Sport View.
Aha niho abantu bazajya bagurira amatike ashyirwa ku kuboko, hanyuma binjire hakoreshejwe uburyo bw’ikoranabuhanga aho imashini izajya ikora scan y’itike ubundi umuntu akinjira. Ntabwo ari nka bimwe by’uko ku muryango habaga hariho umuntu ugenzura amatike.
Umuntu azajya agura itike iriho umuryango agomba kwinjiriramo na nimero y’intebe ari bwicareho. Ikindi ni uko umuntu acyinjira, azajya azamuka ahingukire mu gice kizaba kirimo za restaurant n’intebe abantu bashobora kwicaraho hanze baganira cyangwa se bafungura.
Usibye igice cy’abafana, ifite ikindi cyihariye cyagenewe abakinnyi kigizwe n’aho bambarira (vestiaires). Hari za vestiaires esheshatu kandi nini zizashyirwamo televiziyo nini ku buryo umukinnyi ashobora kuba ari kureba ibiri kubera mu kibuga.
Hari kandi ibyumba byahariwe abasifuzi, abatoza, ikizajya gikorerwamo imyitozo ngororamubiri yoroheje nko kwishyushya kirimo ibyuma bya siporo ariko nticyagereranwa na gym zisanzwe.