Amb. Richard Sezibera yanenze serivisi mbi za MTN-Rwanda
Amb. Richard Sezibera kuri ubu uri mu ntumwa zihariye z’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Icyongereza (Commonwealth), yanenze serivisi mbi Sosiyete y’itumanaho ya MTN-Rwanda ikomeje guha Abanyarwanda, ashimangira ko zitajyanye n’icyerekezo cy’igihugu.
Ni mu butumwa Amb. Richard Sezibera yanyujije ku rukuta rwe rwa Twitter.
Yagize ati: “U Rwanda dushaka na MTN-Rwanda ntaho bihuriye pe! Serivisi mbi cyane!”
#TheRwandaWeWant and #mtnrwanda ntaho bihuriye pe!!!very poor service!
— Richard Sezibera (@rsezibera) November 26, 2021
Amb. Sezibera yanenze serivisi mbi z’iyi sosiyete, nyuma y’ikibazo cya internet abakoresha internet yayo bagize guhera mu gicuku cyo kuri uyu wa Gatanu.
Ni ikibazo MTN yemeje ko cyabayeho mu butumwa bwisegura yanyujije kuri Twitter yayo.
Bakiriya bacu, turabamenyesha ko bitewe n'ikibazo cya tekinike, mushobora guhura n'imbongamizi mu gukoresha interineti ya 3G. Mutwihanganire mu gihe turi gukora ibishoboka byose ngo ikibazo gikemuke. Murakoze.
— MTN Rwanda (@MTNRwanda) November 26, 2021
Ni ikibazo cyabayeho mu gihe abakoresha iyi sosiyete bamaze iminsi binubira izindi serivisi mbi, zirimo ikibazo cya rezo zo guhamagara zidahagije na serivisi za Mobile zikunze guhagarara bya hato na hato.
Abinubira serivisi mbi za MTN-Rwanda bashinja Urwego Ngenzuramikorere (RURA) kuba nyirabayazana, ngo kuko rwakabaye rufatira iyi sosiyete ibihano.
Ku wa 19 Kanama 2021 RURA yasohoye itangazo igaragaza ko yamenye ibibazo bya serivisi mbi za MTN Rwanda birimo: amarezo make, guhamagarana telefone zikupa no guhamagarana amajwi ntiyumvikane.
Icyo gihe RURA yatangaje ko yahaye MTN igihe ntarengwa cyo kuba yakemuye ibi bibazo bitarenze tariki ya 29 Ukwakira 2021 mu Mujyi wa Kigali na tariki ya 20 Ugushyingo 2021 mu bindi bice by’igihugu, mu gihe cyaba kitarabikemura, ikagifatira ibihano.
Kuva icyo gihe ibi bibazo biracyagaragara kandi nta bihano MTN-Rwanda yigeze ifatirwa.
Tariki ya 28 Ukwakira mbere y’uko igihe ntarengwa mu Mujyi wa Kigali kigera, MTN yagiranye ikiganiro n’itangazamakuru, isobanura ko yasabye RURA kucyongera kubera ko ngo ibibazo bihari byose bitaba byakemutse, gusa isobanura ko hari byinshi yamaze gukemura.
RURA iherutse gutangaza ko iri kwiga ku busabe bwa MTN Rwanda, igenzura niba ibyo iki kigo cyemeza ko cyakemuye koko byarakemutse.
Yavuze ko igenzura nirirangira, ari bwo hazamenyekana icyo ikizakurikiraho.