Amb.Olivier Nduhungirehe yavugiye Queen Cha wanenzwe kubera imibyinire ye, anasaba abigira abarinzi b’umuco kubireka
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y‘Iburasirazuba Amb. Olivier Nduhungirehe, yanenze abantu batakunze imibyinire yaranze Queen Cha aho yabyinishije umusore akaraga ikibuno ndetse anaboneraho gusaba abashaka kwigira abarinzi b’umuco kubihagarika.
Ibi byose biri mu butumwa yashyize kuri Twitter asubiza igitekerezo cy’umuntu wari ushyizeho ifoto ya Queen Cha ari kubyinisha umusore, nkuko bigaragara mu mshusho, Queen Cha yabyinaga akaraga ikibuno, ibi bakaba babyise ikimansuro cyo ku manwa ariko Nduhungirehe we akaba atariko abibona.
Iyi mibyinire ya Queen Cha yayigaragaje kuri uyu wa Gatandatu mu gitaramo cy’iserukiramuco rya muzika ’Iwacu Muzika Festival’ cyabereye i Rubavu, ni mu gihe kuri 22 Kamena 2019 cyari cyabereye i Musanze, iri serukiramuco rikazazenguruka igihugu cyose.
Uwitwa Micomyiza Jean Baptiste, yanenze bikomeye imibyinire ya Queen yagaragaje i Rubavu muri iki gitaramo, aho yavuze ko niba ari iserukiramuco kandi bikaba ibitaramo byatewe inkunga na Minisiteri y’Umuco na Siporo binafite ubukangurambaga bwo guteza imbere umuco nyarwanda imbyino nk’iza Queen Cha zo kugwatirana n’abasore zitakajemo, yavuze kandi ko ikirenze ibyo na Minisitiri w’umuco na siporo yari yacyitabiriye.
Mu kumusubiza, Ambasaderi Nduhungirehe Olivier yahise amubwira ko ibyari kuba byiza ari uko yari gutanga ikirego muri polisi Queen Cha bakamuta muri yombi aho kumwibasira ngo ni uko yabyinnye ibyo adakunda.
Yagize ati”Aho gufata amafoto ngira ngo byari kuba byiza iyo utanga ikirego kuri Police, maze Queen Cha bakamuta muri yombi kubera ko yabyinnye ibyo utishimiye. Iyi harrassment (ihohoterwa) ikorerwa buri umuntu wese wibyinira igomba guhagarara kabisa! Mutange amahoro maze mureke kwigira abarinzi b’umuco.”
Amb. Nduhungirehe akunze kujya kuri Twitter akavuga uko yumva ibintu bitandukanye atari uko ari umuyobozi ahubwo akabivuga nk’umuntu usanzwe dore ko na we aherutse gutangaza ko aba yitangira ibitekerezo bye, mu minsi mike ishize yanavuze yatangajwe n’uburyo abanyamakuru bo kuri Radio Rwanda bavugaga ko Mukura VS afana yapfuye itazanazuka kubera imikinire yabo.
Micomyiza na we akaba yahise amubaza niba we yaratanze ikirego muri polisi arega abanyamakuru bavuze ko Mukura VS yapfuye.
Amb. Nduhungirehe yamubwiye ko ikigereranyo akoze ari icy’ubugoryi ko ari ibintu bitagereranywa kuko itangazamakuru ritaregwa ahubwo rikosorwa bityo ko arimo gutanga amakuru atari yo.
Micomyiza na we yahise agira ati ” Nyakubahwa Minisitiri aha ho ntacyo narenzaho mumfunze umunwa kubera imvugo mukoresheje kandi twaganiraga. Muri bakuru sinabubahuka. Icyumweru cyiza.”
Undi witwa Rubera yahise avuga ko atabyumva kimwe na Nduhungirehe kuba yavuze ko badakwiye kwigira abarinzi b’umuco, ati ” Njye ntabwo mpuza nawe kuko buri munyarwanda wese ni umurinzi w’umuco si ibyo bigira, ahubwo biratangaje kubona umunyarwanda udafite iyo nshingano.”
Kuva mu 2007 Nduhungirehe ni bwo yatangiye guhabwa inshingano z’ububanyi n’amahanga kuko yabaye Umujyanama wa mbere muri Ambasade y’u Rwanda muri Ethiopia kuva mu 2007 kugeza mu 2010; avuyeyo yoherezwa gukorera muri Ambasade y’u Rwanda i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika nabwo ari Umujyanama wa mbere wa Ambasaderi. Aho yari anungirije Uhagarariye u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye.
Yavuye muri Amerika muri Gicurasi 2015 agizwe Umuyobozi mukuru w’agateganyo muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane ushinzwe imiryango mpuzamahanga, umwanya yahise avaho agirwa Ambasaderi w’u Rwanda mu Bubiligi. Aha yavuyeyo agirwa Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y‘Iburasirazuba.
Reba uko Queen Cha mu mashusho dukesha Inyarwanda