AmakuruPolitiki

Amb.Olivier Nduhungirehe yagize ibyo yizeza Perezida Kagame wongeye kumugirira icyizere

Amb Olivier Nduhungirehe wagizwe Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane asimbuye Dr Biruta Vincent, yashimiye Perezida Kagame amwizeza gukoresha ubunararibonye bwose afite mu by’ububanyi n’amahanga.

Mu butumwa yanyujije ku rukutwa rwe rwa X yagize ati:” Mfashe uyu mwanya ngo nshimire Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame ku cyizere yangiriye angira Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane. ”

” Mwijeje kuzakoresha uburambe mfite mu bubanyi n’amahanga no muri politiki, ndetse n’imbaraga zanjye zose mu guteza imbere umubano mwiza w’u Rwanda n’amahanga, nshingiye kuri byinshi byiza byagezweho na Nyakubahwa Minisitiri Dr.Vincent biruta, ndetse n’umuryango wacu wa MINAFFET”.

Amb, Olivier Nduhungirehe yari asanzwe ari Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwami bw’u Buholandi kuva mu 2020.

Uyu mugabo wabonye izuba ku ya 13 Nzeri 1975 mu Karere ka Huye, yize amashuri abanza muri APE Rugunga, ayisumbuye ayiga muri Ecole Belge i Kigali, mu gihe muri kaminuza yize ibijyanye n’amategeko mu Bubiligi muri Université Catholique de Louvain, ari naho yize icyiciro cya gatatu cya kaminuza, mu ishami ry’icungamutungo rijyanye n’imisoro muri Univerisité Libre de Bruxelles.

Imwe mu mirimo yakoze, uretse kuba yari Ambasaderi w’u Rwanda mu Buholandi, yabaye Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane kuva muri Nzeri 2017 kugeza muri Mata 2020.

Kuva mu Ukuboza 2015 kugeza muri Nzeri 2017, Amb Nduhungirehe yabaye Ambasaderi w’u Rwanda mu Bubiligi.

Kuva muri Gicurasi 2015 kugeza mu Ukuboza 2015, yari Umuyobozi mukuru w’agateganyo muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane ushinzwe imiryango mpuzamahanga.

Uretse ibyo kandi, Amb Nduhungirehe mu 2007 yabaye Umujyanama wa mbere muri Ambasade y’u Rwanda muri Ethiopie [2007-2010] n’i New York muri Amerika.

Mu 2004 na 2005 yabaye umujyanama wihariye w’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda, yanakoze imirimo nk’iyo muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, ari umujyanama wihariye wa Minisiitiri.

Nduhungirehe azwi cyane nk’umwe mu bari bahagarariye u Rwanda mu kanama k’umutekano ku isi (UNSC) mu mwaka wa 2014, akaba na Visi Perezida wa mbere w’Ishyaka rya PSD.

Abandi bayobozi bahawe inshingano nshya

Perezida Kagame yakoze impinduka nyinshi muri Guverinoma y’u Rwanda

Twitter
WhatsApp
FbMessenger