ImyidagaduroIyobokamana

Amb.Nduhungirehe yakebuye Aline Gahongayire wishongoye ku itangazamakuru ryo mu Rwanda

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Ibikorwa by’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Amb. Nduhungirehe Olivier, yanenze Aline Gahongayire uririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, wishongoye ku itangazamakuru ryo mu Rwanda akihandagaza akavuga ko ritari ku rwego rwe.

Amb. Nguhungirehe kandi yamwibukijeko Isango Star yatanzeho urugero ndetse n’andi ma Radio yo mu Rwanda amurutira kure VOA uyu muhanzikazi yatangarije ‘Divorce’ ye.

Mu makuru y’imyidagaduro by’umwihariko mu iyobokanama hano mu Rwanda, nta kindi kiri kuvugwa uretse Aline Gahongayire wahindutse iciro ry’umugani kubera amagambo yumvikanisha gusuzugura itangazamakuru ryo mu Rwanda avuga ko ritari ku rwego rwe.

Yabivugiye mu gikorwa cyiswe “Because there is hope”, yavuze ko atari kuvugira ‘Divorce’ ye na Gahima Gabriel mu itangazamakuru ryo mu Rwanda kuko ritari ku rwego rwe ahubwo ngo yagiye kubivugira kuri Radio ijwi ry’Amerika.

Aline Gahongayire yavuze ko yagombaga kubivugira imahanga kuri VOA, akanyurwa no kubona itangazamakuru ry’iwabo rivuga ko ari amakuru rikesha igitangazamakuru mpuzamahanga. Ni ibintu bitakiriwe neza na benshi bazi akamaro k’itangazamakuru ryo mu Rwanda.

Aline Gahongayire yavuze ko ibye n’umugabo we atari kubivugira kuri Radio Isango Star kuko umunyamakuru umubaza bagomba kuba bari ku rwego rumwe. Yaragize ati: “Hanyuma bakambaza ngo ‘nyuma y’ibyakubayeho uzarongorwa?’ nsigaje umunota umwe muwumpe. Gute ntarongorwa se? nabibajijwe hehe (ahamagara uwitwa Desire)…Voice of America….Njyewe nari kubivugira muri radiyo za hano? Jamais…Voice of America. Bakajya bavuga ngo ‘bitangazwa na Voice of America…’ ariko umva ibyo bintu! Nyine! I was there, Washington DC.. Ntabwo nari ndi hano ku Isango Star. Ni yo mpamvu n’ujya kubimbaza, tugomba kuba turi mu rwego rumwe.”

Hari abariye karungu baramwanjama, bavuga ko atagasuzuguye itangazamakuru ryo mu Rwanda mu gihe ryagize uruhare mu gutuma amenyekana birushijeho ndetse ko itangazamakuru yishongoyeho rifite uruhare mu gusana umuryango nyarwanda no mu rugendo rw’iterambere.

Muri aba, harimo na Amb.Olivier Nduhungirehe, nawe yifashishije urukuta rwe rwa Facebook, agaragaza umusanzu w’itangazamakuru ryo mu Rwanda mu kubaka igihugu.

Ati “Isango Star ni Radiyo nziza ibereyeho abanyarwanda bose. Mu kwezi gushize nagiriye ikiganiro cyiza kuri televiziyo yaho, cyerekeye abanyarwanda bahohoterwa muri Uganda. Icyo kiganiro cyari giteguye kinyamwuga, kandi gicukumbuye. Mu mirimo nshinzwe, nagiranye kandi ibiganiro n’ibitangazamakuru bitandukanye byo mu Rwanda, kandi narabyishimiye muri rusange.”

Arongera ati “Iyi radiyo rero, ndetse n’andi yo mu Rwanda, bindutira kure VOA, BBC, France 24, Al Jazeera n’ibindi bitangazamakuru mpuzamahanga. Radiyo na Televiziyo byo mu Rwanda biri ku rwego rwa buri Munyarwanda, uko yaba ateye kose, uko yaba asa kose, cyane cyane umukozi w’Imana n’umukirisitu bagomba kwiyoroshya no kwicisha bugufi, nk’uko Bibiliya ibitwigisha.”

Kugeza ubu, ubuhamya bwa Aline Gahongayire yaseberejemo itangazamakuru ryo mu Rwanda bwari buri kuri YouTube ku rubuga rwa Himbaza TV, bwamaze gusibwa.

Ibitekerezo byatanzwe

Ihuriro ry’abanyamakuru b’imyidagaduro bamaganye aya mashusho ya Aline Gahongayire

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger