AmakuruImyidagaduro

Amb. Nduhungirehe yahaye umukoro Shaddy Boo wamamaye ku mbuga nkoranyambaga

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y‘Iburasirazuba, Amb. Nduhungirehe Olivier , yahaye umukoro Shaddy Boo wo guha ibikoresho by’isuku abana babakobwa badafite ubushobozi bwo kubyigondera.

Amb. Nduhungirehe yabikoze mu bukangurambaga bwatangijwe n’uwitwa Autumn Marie mu cyumweru gishize, bukaba bugamije gushakira abana b’abakobwa impapuro z’isuku bakenera cyane cyane mu gihe bari mu mihango.

Ubu bukangura mbaga bwiswe #FreeThePeriod buri gukorerwa ku rubuga rwa Twitter nkuko ubwiswe Connect Rwanda Challenge buri kwitabirwa , ubu ni ubukangurambaga aho umuntu cyangwa ikigo bishyiriraho intego ku bushake yo guha telefoni zigezweho (Smartphones) abatazifite mu Rwanda hanyuma bagashishikariza n’undi muntu cyangwa ikigo runaka gutanga. Iki ni igikorwa ahanini gikorerwa kuri internet aho abantu batandukanye bashyiraho intego y’izo bazatanga bagasaba n’abandi kubigenza gutyo.

Ubu hadutse #FreeThePeriod igenewe abakobwa ari na yo Olivier Nduhungirehe yahayemo umukoro Shaddy Boo wamamaye ku mbuga nkoranyambaga cyane cyane Instagram kubera amashusho ashyiraho atigisa umubyimba.

Uko bukorwa ni ukwandika umubare w’ibyo bikoresho by’isuku utanze ubundi ugahamagarira abandi bantu ko bakwifatanya nawe mu guhashya ubukene butuma abana b’abakobwa batiga. Ni ubukangurambaga burimo gukorwa hifashishijwe hashtag zirimo #Endperiodpoverty na #FreeThePeriod .

Amb.Nduhungirehe Olivier abinyujije kuri Twitter, yatangaje ko yiyemeje gutanga udupaki 100 tw’impapuro z’isuku zikorerwa mu Rwanda zitwa Tamu, ahamagarira Mbabazi Shadia, abenshi bazi nka Shaddy Boo kwitabira ubwo bukangurambaga.

Umwana w’umukobwa akenera gukoresha nibura udupaki 3 cyangwa 4 ku gihembwe kandi imwe igura amafaranga y’u Rwanda magana atandatu (600frw).

Kugeza ubu hari abantu batandukanye bakomeje gushyigikira ubu bukangurambaga, bamwe ndetse bakaba baramaze gutanga ubufasha bwabo bemeye.

Iyi ni gahunda isaba ubushake ndetse ikaba ifunguye kuri buri Munyarwanda n’inshuti z’u Rwanda, abantu b’imbere mu gihugu n’abari hanze bahawe ikaze muri iyi gahunda.

Shaddy Boo yahamagariwe na Amb. Olivier Nduhungirehe kwitabira ubukangurambaga bwa #Endperiodpoverty na #FreeThePeriod 
Twitter
WhatsApp
FbMessenger