AmakuruImyidagaduro

Amb. Masozera yashimiye Itorero Intayoberana ryitwaye neza muri ‘East Africa’s Got Talent

Ambasaderi w’u Rwanda muri Kenya, Dr Richard Masozera, ku wa 07 Ukwakira 2019, yakiriye mu biro bye Itorero Uruyange n’Itorero rikuru Intayoberana ryatsindiye umwanya wa kabiri mu irushanwa ryahuzaga abanyempano baturutse mu bihugu bine Uganda , Tanzania , Kenya na Uganda ‘East Africa’s Got Talent’ ryasojwe kuwa 06 Ukwakira 2019.

Nk’uko bigaragra ku mashusho yashyizwe  kuri konti ya Twitter ya Ambasade y’u Rwanda muri Kenya agaragaza akanyamuneza k’aba bana bakiriwe n’Ambasaderi w’u Rwanda muri Kenya ndetse banakamubyinira gitore.

Amb.Masozera yashimye Intayoberana ku bw’akazi keza bakoze, avuga ko bahesheje ishema u Rwanda. Ati “Mwarakoze ku bw’akazi keza mwakoze. Turabishimiye. Mwahagarariye neza u Rwanda.”

Iri torero ryagarutse mu Rwanda, kuri uyu wa 07 Ukwakira 2019. bakiranwa urukundo rukomeye n’abanyarwanda bari baje kubakira ku kibuga cy’indege i Kanombe . Umuyobozi akaba n’umutoza w’Itorero Intayoberana, Kayigemera Sangwa Aline,avuga ko batahanye ishema n’ubwo abana barize kuko bashakaga kwegukana umwanya wa mbere.

Abanyarwanda benshi bakoresha imbuga nkoranyambaga bashimiye iri torero intayoberana uko ryitwaye muri iri rushanwa dore ko banabashije kwegukana umwanya wa kabiri nyuma ya Esther na Ezekiel bo muri Uganda begukanye iri rushanwa.

Amb Masozera yashimiye aba bana bagize Itorero Intayoberana
Amb.Masozera yashimye Abana b’Itorero Intayoberana bahagarariye u Rwanda neza muri ‘East Africa’s Got Talent’
Abana b’Itorero Intayobera begukanye umwana wa kabiri mu irushanwa ‘East Africa’s Got Talent’

Twitter
WhatsApp
FbMessenger