AmakuruAmakuru ashushye

Amb. Claver Gatete yahinduriwe imirimo

Perezida Kagame yakoze impinduka muri Guverinoma y’u Rwanda, asimbuza Amb Gatete Claver wari Minisitiri w’Ibikorwaremezo asimburwa na Dr Ernest Nsabimana.

Amb. Gatete Claver wari umaze imyaka ine ari Minisitiri w’Ibikorwaremezo yahawe inshingano nshya agirwa Ambasaderi w’u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye i New York.

Kuri uyu wa Mbere,nibwo Itangazo riturutse muri Primature rigira riti ” shingiye ku biteganywa n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo muri 2003 ryavuguruwe muri 2015 cyane cyane mu ngingo yaryo ya 101 n’iya 116, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda yashyizeho abayobozi ku buryo bukurikira;”

Dr. Ernest Nsabimana yagizwe Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, Eng. Patricia Uwase agirwa Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo naho Amb Claver Gatete agirwa Ambasaderi mu muryango w’Abibumbye i New York.

Dr. Ernest Nsabimana wagizwe Minisitiri w’ibikorwa Remezo asimbuye Amb. Claver Gatete wari Minisitiri w’Ibikorwa Remezo guhera mu mwaka wa 2018, umwanya yagiyeho amaze igihe yari Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi guhera mu mwaka wa 2013 kugera muri 2018.

Aganira na RBA nyuma yo kumenya inshingano nshya yahawe, Dr. Ernest Nsabimana yavuze ko ari ibintu yishimiye cyane, kuko ngo atari yarigeze atekereza ko azaba Minisitiri, akaba yashimiye Perezida wa Repubulika wamugiriye icyizere akamushinga Minisiteri y’Ibikorwa Remezo.

Ati “Nkaba niyemeje rero nanjye gukorana imbaraga zose ndetse n’umutima wose mu gutanga umusanzu wo kubaka ibikorwa remezo muri iki gihugu cy’u Rwanda”.

Amb. Gatete Claver wari umaze imyaka ine ari Minisitiri w’Ibikorwaremezo yahawe inshingano nshya agirwa Ambasaderi w’u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger