AmakuruAmakuru ashushyePolitiki

Amayeri akoreshwa agatuma abanyarwanda muri diaspora bahindurwa imbata z’abarwanya leta

Muri rusange hakunze kugaragara ko abanyarwanda muri diaspora (baba hanze y’igihugu) akenshi barangwaho imyitwarire yo kuvuga nabi ubuyobozi buriho babushinja imiyoborere idahwitse n’ibindi bitandukanye by’uburiganya no guhonyora uburenganzira bw’umuturage.

Ibi bikunze kugaragarira cyane cyane ku mbuga nkoranyambaga zikorera kuri murandasi, aho hagaragara abantu bahatambukiriza ubutumwa bwabo bagaya ubuyobozi u Rwanda rufite.

Ni kenshi ku mbuga nkoranyambaga uzasanga hari uguterana amagambo hagati y’Abanyarwanda baba mu bihugu byo hanze bari n’abari mu gihugu imbere bapfa inkuru z’ibihuha zitambutswa kuri murandasi zinenga ubuyobozi mu gihe abandi bashima leta iriho ko yateye intambwe nziza mu mibereho y’umuturage.

Niki gituma Umunyarwanda ashobora kugera hanze y’igihugu agahindurwa umwe mu barwanya leta?

Nk’uko twagiye tubiganiraho n’Abanyarwanda batandukanye baba hanze y’igihugu mu bihugu bitandukanye, bagaragaje ko mu gihe utabaye maso cyangwa ngo ugire umutima ukomeye kwisanga muri iki cyiciro ari ibintu bishoboka kandi bikaba byabaho mu gihe wowe utabigambiriye.

Bamwe mu bahagarariye imitwe y’iterabwoba irwanya u Rwanda bakunze kumvikana mu majwi yabo bari mu bihugu byo hanze. Imitwe irwanya leta ifite ibirindiro byayo muri bimwe mu bihugu bihana imbibi n’u Rwanda ndetse hakaba n’indi ihagarariwe n’abatuye mu bihugu by’amahanga by’umwihariko ibibarizwa ku mugabane w’u Burayi.

Aha twavugamo nka FLN, FDLR, RNC n’izindi zitandukanye zifite imizi y’ubuyobozi bwahungiye mu bihugu by’amahanga.

Aba bayobozi b’iyi mitwe bazwiho gukora bateze amaso Umunyarwanda ugeze mu gihugu runaka babarizwamo kugira ngo mu gihe akihakandagiza ibirenge bamwigarurire rugikubita ari nako babanza kumwigiraho abana beza bamwereka ko bazamufasha mu mibereho yose muri cyo gihugu yerekejemo dore ko aba arangamiye Umunyarwanda mugenzi we yahasanga kugira amufashe gusobanukirwa byinshi aho yerekeje.

Aha babikora bate?

Ubundi Umunyarwanda wese werekeje mu gihugu cyo hanze ashobora kugushwa mu mutego wo guhindurwa imbata y’abarwanya leta mu gihe akora icyitwa “Story” aho aba yiyandikisha umwirondoro we avuga ikimujyanye muri icyo gihugu,n’uwo ariwe kugira ngo bimufashe kubona ibyangombwa byo kuhaba.

Abenshi muri bo bari benshya cyane bakabeshya umwirondoro wabo kugira ngo bibaheshe amahirwe yoguhabwa ubufasha n’ibyangombwa bizabafasha kuba muri icyo gihugu bafite umutekano uhagije.

Iyo ukoresheje ubu buryo bwo kubeshya story yawe, nta kabuza kuba nawe waba wishyize mu maboko y’abakuriye imitwe irwanya leta y’u Rwanda kuko akenshi usanga aribo bafite amanyanga wakoresha kugira ngo wemerwe.

Iyo ugize umwaku muri story yawe ukaba warafashijwe nabo, uba wishyyize mu kaga ko kurwanya leta ukomokaho kandi atariko wabiteganyaga muri cyo gihugu werekejemo.

Bigenda bite kugira ngo ube wakwisange uri umwe mu barwanya u Rwanda?

Iyo Umunyarwanda ageze mu gihugu cyo hanze, agerayo ari kubungira Abanyarwanda bagenzi be bahabarizwa. Iyo wakiriwe n’uwari Umunyarwanda ariko ubu akaba ari umwe mu barurwanya, nta kindi agufasha uretse kuguha ubufasha bwose harimo n’ibitekerezo bikwangisha burundu aho avuye.

Tugarutse kuri story, wa wundi wagufashije gukora story yawe ya baringa aba agufite mu kwaha kwe kuko mu gihe cyose wakora icyo adashaka ashobora kukumenera ibanga ukaba wafungwa cyanwa se ugasubizwa i wanyu mu maguru mashya.

Kwakundi ukora ibyo bishakira ninako nawe uzakoreshwa ku gahato ibikorwa bigaragaza leta y’u Rwanda nk’ihonyora uburenganzira bw’abaturage ari nako usebya ubuyobozi bwa rwo wifashishije uburyo bw’imbuga nkoranyambaga zo kuri murandasi.

Niba wemeye kuba mu gihugu runaka umwirondoro wa we wegamiye ku kinyoma, nta kabuza ko nawe waba imbata y’ikibi.

Wakora iki kugira ngo wirinde kugushwa muri uyu mutego?

Kugira ngo wirinde gufatirwa mu mutego w’abarwanya leta yawe, haranira kugira Patriotism, ufate igihugu cyawe nk’umubyeyi wawe,uko utatekereza kugabiza umubyeyi wawe abanzi ari nako ufata igihugu ukomokamo.

Mu gihe werekeje mu bihugu by’amahanga, ubaka kuri gahunda ikujyanye wirinde gukunda iby’ubusa no kwinjira mu buzima bworoshye kandi utabukoreye.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger