Amavubi yitegura imikino ya CECAFA yatangiye imyiteguro
Ikipe y’igihugu y’abari n’abategarugori yatangiye imyiteguro itegura irushanwa rya CECAFA y’ibihugu itegerejwe kubera i Kigali mu kwezi gutaha.
Iri rushanwa riteganyijwe kuba kuva ku wa 11 kugera ku wa 22 Gicurasi, rikazitabirwa n’ibihugu 8 birimo u Rwanda ruzakira iri rushanwa, Kenya, Uganda, Tanzania, Zanzibar, u Burundi ndetse na Djibout, mu gihe hagitegerejwe ko Ibihugu bya Sudan na Sudan y’epfo byemeza kuzitabira.
Amavubi yatangiye ikiciro cya mbere cy’imyiteguro kigizwe n’abakinnyi bose 40 bahamagawe n’umutoza Kayiranga Baptiste, aba bakazatoranywamo 30 bazitabira umwiherero wa nyuma mu cyumweru gitaha.
Aganira n’itangazamakuru ku munsi w’ejo, umutoza Kayiranga Baptiste yagize ati” Abakinnyi bahamagawe bafite ubushobozi bwo kwigaragaza kandi twizera ko igihe cy’irushanwa kizagera baramaze kwitegura neza.”
” Iyi myitozo y’igihe gito igamije kugira ngo abakinnyi bahamagawe batwereke ibyo tubakeneyeho nibura icyumweru kimwe, kugira ngo hazaboneke ikipe ikomeye izahagararira neza igihugu muri CECAFA”.
Abakinnyi 40 bahamagawe baratangira imyitozo uyu munsi, aho baza gukora imyitozo kabiri ku munsi ndetse bakaza no gukina umukino wa gicuti n’ikipe y’Isonga.
Ku munsi w’ejo ku wa gatatu, iyi kipe izakora umwitozo umwe mu gitondo mbere y’uko abakinnyi barekurwa bagasubira mu makipe yabo.
Nyuma, abatoza bazatoranyamo abakinnyi 30 bagomba kwitegura umwiherero wanyuma kugira ngo hazatoranwe aba nyuma bazifashishwa muri CECAFA.
Abakinnyi 40 bagomba bahamagawe n’umutoza Kayiranga Baptiste.
Abazamu: Nyirabishisti Judith (AS Kigali Wfc), Uwizeyimana Helene (AS Kigali Wfc), Nyirabatoni Diane (Bugesera Wfc) na Umubyeyi Zakia (Scandinavia Wfc)
Ba myugariro: Mukamana Clementine (Kigoma WFc, Tanzania), Maniraguha Louise (AS Kigali), Uwamariya Vestine (Inyemera Wfc), Muhawimana Constance (Inyemera Wfc), Uwizerwa Angelique (AS Kigali Wfc), Uwimbabazi Immacule (Kamonyi Wfc), Mukahirwa Providence (Fatima Musanze academy), Umulisa Edith (Scandinavia Wfc), Uwamahoro Jeanne Claire Mataye (AS Kigali Wfc), Ukwinkunda Jeannette (Scandinavia Wfc), Nyiransanzebera Miriam (Kamonyi Wfc), Uwanyirigirira Sifa (AS Kigali Wfc), Nyirahabimana Anne Marie (Scandinavia Wfc), Mukantaganira Joselyne (AS Kigali Wfc) na Niyonkuru Goreti (ES Mutunda WFc)
Abakina hagati: Nibagwire Gloria (Scandinavia Wfc), Karimba Alice (AS Kigali), Mukandayisenga Nadine (Scandinavia Wfc), Yankurije Aline (ES Mutunda Wfc), Nyiramwiza Marta (AS Kigali Wfc), Nyirahashimana Marie Jeanne (Scandinavia Wfc), Uwamahirwa Chadia (AS Kigali Wfc) na Uwihirwe Kevine (Scandinavia Wfc)
Abataha izamu: Ufitinema Clautilde (AS Kigali Wfc) and Niyomugaba Sophie Madudu (AS Kigal: Uwamahoro Marie Claire (AS Kigali Wfc), Mukeshimana Dorothe (AS Kigali), Abimana Djamila Mwiza (Scandinavia Wfc), Kanyenyeri Leony (Inyemera Wfc), Umwaliwase Dudja (AS Kigali Wfc), Uwimpuwe Adelice (ES Mutunda Wfc), Mushimiyimana Marie Claire (Scandinavia Wfc), Umuhoza Yvonne (ES Mutunda Wfc), Ibangarye Anne Marie (Scandinavia Wfc), Nyirandikumana Teddy (Inyemera WFc) na Ntibagwire Lyberata (AS Kigali Wfc).