Amakuru ashushyeImikino

Amavubi yasoje imyitozo ya nyuma, Kagere Meddy agira akabazo k’imvune, 11 bashobora kubanzamo

Ikipe y’igihugu Amavubi, yakoze imyitozo ya nyuma mbere yo gutana mu mitwe na Seychelles mu mukino ubanza w’ijonjora ry’ibanze ryo gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2022.

Ikipe y’igihugu Amavubi yageze mu birwa bya Seychelles mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatatu nyuma yo guhaguruka hano i Kigali bagaca i Entebbe muri Uganda bakanaca i Nairobi aho bahamaze amasaha agera kuri 16 kugira ngo banone indege iberekeza muri Seychelles.

Bagezeyo bahise bafata akanya ko kuruhuka, nyuma ya saa sita ni bwo bakoreye imyitozo ya nyuma kuri stade Linite bazakiniraho uyu mukino ejo ku wa Kane  ku isaha ya saa 14:00 za hano i Kigali.

Iyi myitozo yakozwe n’abakinnyi bose 20 umutoza Mashami Vincent yahisemo kwifashisha bayobowe na Haruna Niyonzima nka kapiteni, gusa iyi myitozo ntiyahiriwe na Kagere Meddie kuko yagize akabazo k’imvune mu Ivi ariko akaba yumva bidakanganye ku buryo ejo yumva arakina uyu mukino.

Ku ruhande rwa Jacques Tuyisenge we yatangaje ko biteguye neza bagomba gusoza akazi batumwe n’abanyarwanda batsinda Seychelles.

Yagize ati“Tugomba gukora ibishoboka byose tugatsinda uyu mukino kugira ngo bizatworohere mu mukino wo kwishyura. Turabizi ikipe yose iri iwayo iba yihagazeho rero tugomba gukora ibishoboka byose tukayitsinda.”

Umukino wo kwishyura uteganyijwe i Kigali tariki ya 10 Nzeri 2019, aho ikipe izarenga iki cyiciro izatsindira itike yo kwiyunga ku makipe azajya mu matsinda y’ijonjora ry’igikombe cy’Isi cya 2022.

Cumi n’umwe bashobora kubanzamo ni Kimenyi Yves, Omborenga Fitina, Imanishimwe Emmanuel, Rwatubyaye Abdul, Emery Bayisenge, Yannick Mukunzi, Bizimana Djihad, Haruna Niyonzima, Hakizimana Muhadjiri, Jacques Tuyisenge na Kagere Meddie.

Seychelles barakina na yo ntabwo ari igihugu gifite amateka azwi mu mupira w’amaguru muri Afurika, ni igihugu kigizwe n’ibirwa 115 ikirwa kinini kikaba cyitwa Mahé ari nacyo kirimo umurwa mukuru Victoria.

Seychelles ituwe n’abaturage ibihumbi mirongo icyenda na bibiri umurwa mukuru ugaturwa n’ibihumbi makumyabiri na bine.

Abenshi baba mu mijyi kandi batunzwe n’uburobyi ndetse ni igihugu cya mbere ku isi kigurisha hanze yacyo amagaragambya y’utunyamasyo akorwamo imitako.

Ubukerarugendo buteye imbere cyane bitewe n’inkengero z’amazi ziberanye no kuzisohokeraho dore ko iki gihugu kibarizwa mu nyanja y’u Buhinde.

Bakoresha icyongereza, igifaransa n’ururimi ruhuriweho n’indimi gakondo zivangavanze n’iz’amahanga ruzwi nka “Créole”.

Que le meilleur gagne!

Kagere Meddy yagize akabazo k’imvune ariko yizeye ko ejo araba ameze neza
Umutoza Mashami Vincent na Kapiteni Haruna
Rutahizamu Sugira Ernest

Jacques Tuyisenge ahamya ko gahunda ari ugutsinda Seychelles
Pappy ukina muri Yanga Africans

Twitter
WhatsApp
FbMessenger